RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Real Madrid yirukanye umutoza Julen Lopetegui ahita asimbuzwa

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Julen Lopetegui yamaze kwirukanwa Julen Lopetegui yamaze kwirukanwa photo: AFP

Ikipe ya Real Madrid yirukanye umutoza Julen Lopetegui waruyimaranye amazi ane n’ igice gusa ayitoza aho azize umusaruro mukeya yarari gutanga I Bernabeu kuko ikipe ya Real Madrid imaze kubitangaza mu itangazo yageneye abanyamakuru kuri uyu wa mbere nimugoroba.

Uyu mutoza ukomoka muri Espagne  asezerewe nyuma yo gutsindwa bikomeye ibitego 5-1 na mukeba FC Barcelona muri El Clasico yabaye ejo ku cyumweru ukaba umukino wa gatanu atakaje mu mikino 6 iheruka.

Real Madrid ubu ni iya 9 ku rutonde rwa shampiyona La Liga n’ amanota 14 mu mikino 10 aho ariyo shampiyona iyi kipe itangiye nabi kuva 2001-02.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwemeje ko bugiye kuba bumusimbuje by’ agateganyo n’ uwari umutoza w’ ikipe ya Real Madrid ya kabiri ‘Castilla’ Santiago Solari.

Santiago Solari ugiye kuba atoza Real Madrid (Photo: Getty Image)Santiago Solari ugiye kuba atoza Real Madrid (Photo: Getty Image)Santiago Solari ugiye kuba atoza Real Madrid (Photo: Getty Image)

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version