Logo
Print this page

Umuherwe wa Leicester City Vichai Srivaddhanaprabha yitabye Imana

  • Yanditswe na  
  • @
  • Add new comment
Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Vichai Srivaddhanaprabha yitabye Imana ku myaka 60 Vichai Srivaddhanaprabha yitabye Imana ku myaka 60 photo: skysports

Ikipe ya Leicester City yamaze kwemeza ko abantu batanu bari mundege y’ umuherwe Vichai Srivaddhanaprabha yakoze impanuka kuwa gatandatu ntanumwe wabashije kurokoka inkongi y’ umuriro yafashe iyi ndege nyuma yo kwitura hasi.

Uyu muherwe wayoboraga Leicester City yitabye Imana ku myaka 60 aguye ku kibuga cy’ ikipe yarayobye King Power nyuma yo kureba umukino wahuzaga Leicester city na West Ham.

Police yo mugace ka Leicestershire kabereyemo iyi mpanuka yavuze ko abandi bane bapfuye ari abari bafatanyije na Srivaddhanaprabha kuyobora, Nursara Suknamai na Kaveporn Punpare, umupilote Eric Swaffer, ndetse numupilote wa kabiri Izabela Roza Lechowicz.

Leicester City yihanganishije imiryango yabo bose baburiye ababo muri iyi mpanuka.

Umuhungu wuyu muherwe Aiyawatt utari muri iyi ndege wari umwungirije kuyobora iyi kipe niwe bivugwa ko ashobora guhita ayobora Leicester City.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nyuma y’ umukino Leicester City yanganyijemo na West Ham 1-1.

Iyi ndege yarimaze guhaguruka muri stade irimo uyu mukire Vichai Srivaddhanaprabha nkuko amakuru abyemeza, ntiyarenze umutaru kuko yahise ihanuka igeze aho baparika imodoka muri stade ya Leceister King Power nyuma yo kubura ubugenzuzi mu kirere nkuko BBC ibitangaza.

Umuherwe Vichai Srivaddhanaprabha yari asanzwe areba imikino y’ ikipe ye, indege ikaza kumutwara nyuma y’ umukino mu kibuga hagati, gusa kuri uyu wa Gatandatu byabaye ibindi bindi.

Uyu muherwe ukomoka muri Thailand yarayoboye ikompani ya King Power yaguze iyi kipe muri 2010 ahesha Leicester igikombe cya Premier League mu mwaka w’ imikino ya 2015/16.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

Inkuru ziheruka za Moses Collon

Inkuru bijyanye

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.