RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Umuherwe wa Leicester City yaba yahitanwe n’ indege ye yahiriye kuri stade

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Amashusho yafashwe nyuma yo guturika kwiyi ndege Amashusho yafashwe nyuma yo guturika kwiyi ndege photo: Getty Images

Byabaye ku mugororoba wo kuri uyu wa Gatandatu ku nyuma y’ umukino Leicester City yanganyijemo na West Ham 1-1 ubwo indege itwara umukire waguze Leceister City yakoraga impanuka ikomeye igashya itararenga umutaru.

Iyi ndege yarimaze guhaguruka muri stade hagati irimo uyu mukire Vichai Srivaddhanaprabha nkuko amakuru abyemeza, ntiyarenze umutaru kuko yahise ihanuka igeze aho baparika imodoka muri stade ya Leceister King Power nyuma yo kubura ubugenzuzi mu kirere nkuko BBC ibitangaza. Amakuru avanze n' ubwoba aravuga ko uyu mugabo yaba atorohewe n' iyi mpanuka ishobora kuba yamuviriyemo urupfu aho ntamakuru aratangwa afatika. Abagize njyanama ya Leicester City n' abakinnyi bagaragaye barira byatumye abantu bakeka ko hari benshi baguye muri iyi mpanuka.

Indege ya Vichai srivaddhanaprabha isanzwe imutora mu kibuga hagatiIndege ya Vichai srivaddhanaprabha isanzwe imutora mu kibuga hagatiIndege ya Vichai srivaddhanaprabha isanzwe imutora mu kibuga hagati

Inkongi y’ umuriro mwinshi yahise iyifata maze hatangira ibikorwa byo gutabara. Abanyamakuru bari bari hafi aho babujijwe gutangaza amakuru y’ imbitse kuri iyi mpanuka kubera iperereza riri gukorwa ndetse no kwirinda guhahamura imiryango, inshuti n’ abakunzi b’ umupira ku isi yose.

Amakuru yatanzwe numwe mubari bari ku kibuga ni uko iyi ndege yaje kuzima ubwo yafataga ikirere bikaba aribyo byatumye ihanuka, gusa abayiguyemo n’ abakomerekeye muri iyi mpanuka ntibaramenyekana.

Umuvugizi wa Leceister City yavuzeko bari gufasha amakipe yose y’ ubutabazi, bakaza kugira icyo batangaza nyuma bamaze kubona amakuru arambuye.

Amakuru aravuga ko umuhungu wuyu muherwe Aiyawatt umwungirije muri iyi kipe ndetse n’ umuyobozi w’ umupira muri iyi kipe ya Leicester Jon Rudkin ntabwo bari muri iyi ndege.

Umuherwe Vichai Srivaddhanaprabha asanzwe areba imikino y’ ikipe ye, indege ikaza kumutwara nyuma y’ umukino mu kibuga hagati, gusa kuri uyu wa Gatandatu byabaye ibindi bindi.

Benshi bafite ubwoba ko uyu munyemari yaba yitabye ImanaBenshi bafite ubwoba ko uyu munyemari yaba yitabye ImanaBenshi bafite ubwoba ko uyu munyemari yaba yitabye Imana

Uyu muherwe ukomoka muri Thailand uyoboye ikompani ya King Power yaguze iyi kipe muri 2010 ahesha Leicester igikombe cya  Premier League mu mwaka w’ imikino ya 2015/16.

Ubwoba ni bwinshi ko umuherwe wa Leicester City yaba yahitanwe n’ indege ye yahiriye ku kibuga

Byabaye ku mugororoba wo kuri uyu wa Gatandatu ku nyuma y’ umukino Leicester City yanganyijemo na West Ham 1-1 ubwo indege itwara umukire waguze Leceister City yakoraga impanuka ikomeye.

Iyi ndege yarimaze guhaguruka muri stade hagati irimo uyu mukire Vichai Srivaddhanaprabha nkuko amakuru abyemeza, ntiyarenze umutaru kuko yahise ihanuka igeze aho baparika imodoka muri stade ya Leceister King Power nyuma yo kubura ubugenzuzi mu kirere nkuko BBC ibitangaza.

Inkongi y’ umuriro mwinshi yahise iyifata maze hatangira ibikorwa byo gutabara. Abanyamakuru bari bari hafi aho babujijwe gutangaza amakuru y’ imbitse kuri iyi mpanuka kubera iperereza riri gukorwa ndetse no kwirinda guhahamura imiryango, inshuti n’ abakunzi b’ umupira ku isi yose.

Amakuru yatanzwe numwe mubari bari ku kibuga ni uko iyi ndege yaje kuzima ubwo yafataga ikirere bikaba aribyo byatumye ihanuka, gusa abayiguyemo n’ abakomerekeye muri iyi mpanuka ntibaramenyekana.

Umuvugizi wa Leceister City yavuzeko bari gufasha amakipe yose y’ ubutabazi, bakaza kugira icyo batangaza nyuma bamaze kubona amakuru arambuye.

Amakuru aravuga ko umuhungu wuyu muherwe Aiyawatt umwungirije muri iyi kipe ndetse n’ umuyobozi w’ umupira muri iyi kipe ya Leicester Jon Rudkin ntabwo bari muri iyi ndege.

Umuherwe Vichai Srivaddhanaprabha asanzwe areba imikino y’ ikipe ye, indege ikaza kumutwara nyuma y’ umukino mu kibuga hagati, gusa kuri uyu wa Gatandatu byabaye ibindi bindi.

Uyu muherwe ukomoka muri Thailand uyoboye ikompani ya King Power yaguze iyi kipe muri 2010 ahesha Leicester igikombe cya Premier League mu mwaka w’ imikino ya 2015/16.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version