RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

EL CLASICO ihindura ubuzima, imbunda zishyirwa hasi muri Iraq

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Urusaku, intambara, ibyishimo by’ abafana ni bimwe mu bigaragara mu mujyi umwe wo mu majyaruguru ya Iraq witwa Erbil nyuma y’ umukino wa Real Madrid na FC Barcelona umukino urebwa n’ abantu benshi muri iki gihugu ndetse no ku isi muri rusange.

 

                  Real Madrid na Barcelona ni amakipe ahuruza imbaga nya mwinshi kuri iyi si ya ruhagoReal Madrid na Barcelona ni amakipe ahuruza imbaga nya mwinshi kuri iyi si ya ruhagoReal Madrid na Barcelona ni amakipe ahuruza imbaga nya mwinshi kuri iyi si ya ruhago

Buri gihe iyo amakipe ya Real Madrid na FC Barcelona ari gukina, imihanda iba irimo ubusa nta muntu ugenda, utubari ducuruza ibyo kunywa tuba twuzuye abantu, amazu yishoboye aba yuzuye abaje kureba uyu mukino bose baba bashaka kwihera amaso amakipe bafana muri ruhago.

Nyuma y’ umukino, imihanda irongera ikuzura abantu baba bishimira intsinzi, abafana b’ ikipe ya tsinze buzura imihanda mu mamodoka basakuza cyane, bakomanga imodoka imitwe bayinyujije mu madirishya berekana ibyishimo bidasanzwe baba batewe n’ ikipe yabo.

Iraq ni igihugu kigendera ku matwara ya Islam, gusa iyo bageze muri Football amakipe abiri Real Madrid na FC Barcelona niyo yonyine afanwa n’ abantu benshi. Iyo aya makipe ari bukine, usanga abafana bashoka amasoko bakagura imyenda yaya makipe bakayambarana akanyamuneza, ugasanga bategeranyije amatsiko uyu mukino. Gusa nta wundi mukino warebwa cyane n’ aba baturage nk’ imikino ya shampiyona yaho usanga batayitayeho cyane.                       

Aba baturage batangaza ko impamvu nyamukuru bahisemo gufana aya makipe ari uko ariyo agira ibyamamare byinshi muri ruhago kandi agakina gacye gashoboka bayakumbuye.

                               Abafana ba Real Madrid na Barca barasangira bagasangira ibyiza by' umukino.Abafana ba Real Madrid na Barca barasangira bagasangira ibyiza by' umukino.Abafana ba Real Madrid na Barca barasangira bagasangira ibyiza by' umukino.

Umuyobozi wa karere ka Kurdish ari naho uyu mujyi ubarizwa, witwa Massoud Barzani nawe ni umufana ukomeye wa FC Barcelona ndetse akaba ngo yarohererejwe umwenda wa FC Barcelona na perezida w’ iyi kipe Sandro Rossell nko kumushimira ko yahisemo neza. Abafana bo muri aka karere baba batewe ishema no kumva ko umuyobozi wabo abashyigikiye, nubwo ngo ikipe ya Real Madrid ariyo ihafite abafana benshi. Ikipe ya Real Madrid nayo ariko ntyahatanzwe kuko yafashije aka karere gushyiraho ishuri ry’ abana ry’ umupira w’ amaguru.

Ubundi uyu mukino wabatijwe EL CLASICO bagendeye ku mukino wabaga wahuje aya makipe mu gikombe cy’ umwami (Copa del Rey), gusa ubu siko bimeze kuko umukino wose wahuje Barca na Real Madrid witwa EL CLASICO. Mu marushanwa atanu guhera mu mwaka 1902 (La Liga, Copa del Rey, League Cup, Super Cup, Champions League) Real yatsinze imikino 89, Barca itsinda 86, banganya 48.

Kuri uyu wa gatandatu, amakipe ya Real Madrid na FC Barcelona aragaruka mu kibuga aho azaba akina umukino wa La Liga, umukino uri butangire ku isaha ya 17h00 hano I Kigali. Umukino uheruka guhuza aya makipe ni mu gikombe cy’ umwami muri kimwe cya kabiri aho Real Madrid yatsindiye FC Barcelona I camp Nou ibitego bitatu kuri kimwe igahita inayisezerera.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version