RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

UEFA yitambitse imishinga ya Infantino naho La liga ibuzwa gukinirwa muri America

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Infantino i Kigali Infantino i Kigali Photo: Internet

Imyanzuro irimo kwemezwa kw’ibikombe by’Isi bibiri bishya, yagombaga gufatirwa mu nama y’Ubuyobozi ya FIFA yateraniye i Kigali, yakomwe mu nkokora n’amwe mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’i Burayi.

Mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Centre, hari hateraniye inama y’ubuyobozi ya FIFA aho abitabiriye basobanuriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA, imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu 2021.

Hari igikombe cy’Isi gito cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi, kigasimbura igikombe mpuzamigabane no kwagura igikombe cy’isi cy’amakipe (Club) kikava ku makipe umunani kikitabirwa n’amakipe 24.

Hari abashyigikiye iyi mishinga ariko ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi birayirwanya nk’uko Perezida wa FIFA Infantino yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iyi nama.

Ati “Hari bamwe batabyumva ariko ndabimenyereye. Namaze imyaka 14 muri UEFA, nahoraga mpangana na bamwe barwanya imishinga imwe kandi ari myiza. N’ubu nicyo cyabaye ariko igihe kiracyahari”.

Yakomeje avuga ko hashyizweho akanama kagomba gukomeza gukurikirana iyi mishinga, imyanzuro kuri yo ikazafatwa mu nama itaha.

Igikombe cy’isi cy’amakipe (club) 24 cyanzwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi ku busabe bw’amakipe akomeye nka; Manchester United, Bayern Munich, Juventus na Paris Saint-Germain, yandikiye Aleksander Ceferin uyobora UEFA asaba kutemera iri rushanwa kuko ryananiza abakinnyi babo basanzwe bafite amarushanwa menshi.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo guhagarika icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne cyo kwimurira mu bindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika imwe mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Primera División La Liga’.

FIFA yatangaje ko iki cyifuzo kigaragaza intego y’ubucuruzi kurusha uko byaba intego zo guteza imbere uburyohe bw’umupira w’amaguru, bityo hemeza ko shampiyona z’ibihugu zizakomeza gukinirwa mu bihugu imbere.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version