RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Muhire yasohoye indirimbo yifuzako yakwemezwa nk' indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)
Abafana ba Rayon Sports bahimbazwa n' ikipe yabo Abafana ba Rayon Sports bahimbazwa n' ikipe yabo photo: Internet

Muhire Felix, umuhanzi, umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo zinyuranye, cyane cyane izisingiza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo yagenewe kuba iyubahiriza ikipe ya Rayon Sports.

Muhire atangaza ko nk’umuhanzi w’umukunzi wa Rayon Sport kuva akivuka, yitegereje urukundo, umurava n’ubwitange abakunzi b’iyi kipe bayigirira, akiyemeza kubakorera indirimbo ihimbanye ubuhanga kandi y’umwimerere ku buryo yifuza ko yababera ikirango.

Atangaza ko iyi ndirimbo ifite umwihariko kuko mu kuyihimba yayitondeye, akayitekerezaho igihe kinini, kandi agashingira ku mahame aranga indirimbo z’ibirango (Anthem/Hymne), ku buryo amagambo yayo n’umuziki icuranzemo bituma uyiririmbye arushaho kumva urukundo afitiye Gikundiro rumutemberamo!.

Muhire avuga ko Umuririmbo (mélodie) n’injyana (rythme) by’iyi ndirimbo bihimbaje, ku buryo byoroshye kuyifata mu mutwe no kuririmbwa n’abantu benshi.

Icuranze ku buryo bwa “Fanfare” (ni uburyo bukoreshwa mu karasisi; mu ndirimbo zubahiriza ibihugu cyangwa imiryango runaka) kandi injyana yayo iremetse ku buryo uyiririmba yumva afite ishema n’isheja.

Imara igihe kitarambiranye (iririmbwa mu gihe cy’iminota ibiri n’amasegonda abiri) kandi ishobora gukoreshwa n’amakipe yose ashamikiye ku muryango “Rayon Sports” yaba aya Volley ball, Basket ball, n’ayandi.

Ubusanzwe Muhire akorera ubutumwa mu ma Korali anyuranye yo mu Rwanda cyane cyane Korali “St Augustin” y’i Nyamirambo na Korali Sinapis y’i Gihogwe/Kabuye.

Ni umwe kandi mu baririmbyi batangije “Chœur International et Ensemble Instumental de Kigali”; iyi, ikaba ari ihuriro abaririmbyi b’abahanga bahuriramo kugira ngo bateze imbere Muzika yanditse. Mu buzima busanzwe, ni umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda-Koleji y’Uburezi.

Ibisobanuro ku magambo agize indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: inyikirizo n’ibitero bitatu.

Igitero cya 1 (Urukundo rw’ikipe; ikipe ihiga izindi)

Rayon Sport ikipe nkunda cyane, Rayon Sport ikipe y’ikirenga, Rayon Sport ikipe ya mbere, uragahorana intsinzi!

Inyikirizo (kwifuriza ikipe intsinzi kubera urukundo tuyifitiye)

Oooh Rayon! Oooh Rayon! Rayon Sport ikipe mpoza ku mutima, tsinda uhore ku isonga!

Igitero cya 2 [Ikipe imurikira izindi; y’abantu bose kandi itagira umupaka)

Imirasire yawe nigere hose, mu Rwanda no mu mahanga, abato ndetse n’abakuru baririmbe Rayon Sport!

Igitero cya 3 (Kwifuriza ikipe ibyiza & Kwibutsa abakunzi bayo inshingano zabo)

Tsinda amakipe utware ibikombe, ibyishimo bidusabe! Natwe abakunzi bawe tukuri inyuma, ntituzagutetereza!

Umva indirimbo Muhire yageneye kuba iyubahiriza Rayon Sports

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version