RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Mali ishobora gufatirwa ibihano na FIFA

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA rishobora gufatira ibihano igihugu cya Mali nyuma yaho ubutegetsi bwa Mali bugaragarije kwivanga mu miyoborere y’ umupira w’ amaguru muri Mali.


Ibi byatangiye ubwo mu minisitiri ufite imikino mu nshingano ze muri Mali Housseini Amion Guind yeguje ubuyobozibw’ ishyirahamwe ry'umupira w' Amaguru muri Mali 'FEMAFOOT' taliki 8 Werurwe 2017 ashyiraho akanama kazaba kayoboye mu gihe hategerejwe amatora aho abashinja akavuyo no gukora ibidahwitse mu myaka ibiri ishize nkuko tubikesha BBC.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Mali (Femafoot) ryahise rimenyesha FIFA ibibaye uwo munsi. FIFA ntiyemerera ubutegetsi bw’ igihugu kwivanga mu miyoborere y’ umupira w’ amaguru ari nabyo byatumye ubutegetsi bwa Mali buhabwa na FIFA kugeza kuwa Gatanu washize 10.03.2017 kuba yisubiyeho. Ubutegetsi bwa Mali ariko bwavuzeko butakwisubiraho bityo ikibazo kigomba koherezwa muri FIFA.

Uyu munsi kuwa mbere niwo munsi wa mbere w' akazi haba muri Mali no muri FIFA nyuma y' italiki ntarengwa irangiye. Nibwo rero ikibazo kiri butangwe muri FIFA ko ntacyagikozweho cyangwa Mali igakoresha izindi mbaraga/ubwenge zishoboka ikirinda guhanwa.

Ibi bigeze aho guhanwa, FIFA ishobora guhanisha Mali kuva mumarushanwa yose imyaka itatu harimo no gukurwa mu majonjora y' igikombe cy' isi cya 2018 kizabera mu burusiya. Ikipe ya Onze createurs itegerejwe hano I Kigali muri iki cyumweru gukina na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa CAF confederation cup nayo yabigenderamo mu gihe Mali yaba ihanwe. Umukino ubanza warangiye Onze Createurs itsinze Rayon igitego 1-0.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version