RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino atangiye gukabya inzozi za Nzamwita Vincent 'de Gaulle'

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahatangijwe umushinga wo kubaka hoteli ya Ferwafa, mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017 I Remera iruhande rwa FERWAFA.

Umuyobozi wa FIFA Infantino ageze I Remera ahagiye kubakwa hoteliUmuyobozi wa FIFA Infantino ageze I Remera ahagiye kubakwa hoteliUmuyobozi wa FIFA Infantino ageze I Remera ahagiye kubakwa hoteli

Uyu muyobozi wageze mu Rwanda ku gicamunsi cy’ uyu munsi, yabanje kwitabira umukino waberaga kuri stade Amahoro areba iminota 20 gusa y’ umukino aho Rayon Sports na Police Fc zanganyije ibitego 2-2.

Infantino yari yateguriwe aho atambukira agana mu byicaro bye agenda asuhuza abagize inteko ya FERWAFA. Infantino yari yateguriwe aho atambukira agana mu byicaro bye agenda asuhuza abagize inteko ya FERWAFA. Infantino yari yateguriwe aho atambukira agana mu byicaro bye agenda asuhuza abagize inteko ya FERWAFA.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent wahaye ikaze Infantino, yatangiye ashimira Infantino kuba yabashije kubahiriza isezerano yamuhaye ryo kuza mu Rwanda ko akabije imwe mu nzozi ze yarafite. Yamushimiye kandi ko FIFA yemeye gutanga miliyoni 4 n’ ibihumbi ijana byamadorali ya Amerika agize inkunga ingana na 65% by’ ingengo y’ imari izubaka iyi hoteri FIFA yemeye kuzatanga andi akazaturuka mu nguzanyo.

Infantino asuhuza anasobanurirwa abagize inteko ya FERWAFAInfantino asuhuza anasobanurirwa abagize inteko ya FERWAFAInfantino asuhuza anasobanurirwa abagize inteko ya FERWAFA

Umuyobozi wa FIAFA Infantino yasobanuriwe anerekwa igishushanyo mbonera cya hoteli izubakwa na sosiyete y’Abashinwa CCECC Rwanda Ltd aho izayubaka mu gihe kingana n’ amezi 18.

Nzamwita kandi yibukije ko bashakaga kubaka iyi hateli kunguzanyo yabanki ntoya kuko inyungu z’ inguzanyo mu Rwanda ndetse no muri Afurika ziri hejuru, akaba ariyo mpamvu mu izina ry’ abagize njyanama ya FERWAFA yasabye Infantino ko FIFA yatanga ubufasha bishoboka bwose muri uyu mushinga.

Nzamwita yavuze ko asigaranye inzozi z’ igera kuri ebyiri; izo kuba u Rwanda rwakwakira inama njyanama ya FIFA yaba ibereye bwa mbere mu mateka mu gihugu kitarimo amarushanwa ya FIFA. Nzamwita yemeje ko Infantino yabimwemereye ko inama yo mu Kwakira uyu mwaka yaza mu Rwanda, Aha ariko Infantino mu kiganiro n’ abanyamakuru yirinze kubyemeza aho yaje kuvuga ko biri muri gahunda bazakomeza kubyigaho.

Inzozi zindi za Nzamwita ni ukuba u Rwanda rwazakira inama rusange ya FIFA (Congress) kuko asanga u Rwanda ruzi kwakira abantu ariwo mutungo uhambaye rufite kuko nta zahabu twigirira.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt. Col. Patrice Rugambwa wari uhagarariye minisitiri w’ umuco na siporo nawe yagaragarije Perezida wa FIFA intambwe igihugu kimaze gutera mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ndetse agaragaza ko iyi hoteli niramuka yuzuye izatera ingabo mu bitugu kurushaho kunoza iyi ntego ari nako nawe yemeza ko u Rwanda rufite byose ngo rwakire izi nama za FIFA.

Infantino waje guhita ashyira ibuye ry’ ifatizo ahazubakwa iyi nyubako, wabonaga ko yakurikiranaga cyane ibyo yabwirwaga anyuzamo akemera akoresheje umutwe, agakoma amashyi ndetse akanasekamo.

 Infantino asobanurirwa igishushanyo cya hoteliInfantino asobanurirwa igishushanyo cya hoteliInfantino asobanurirwa igishushanyo cya hoteli

Iyi hoteli igomba kuba yuzuye mugihe cy' amezi 18Iyi hoteli igomba kuba yuzuye mugihe cy' amezi 18Iyi hoteli igomba kuba yuzuye mugihe cy' amezi 18

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ ifatizo ahazubakwa iyi hoteli, Gianni Infantino yafashe ijambo aho yatangiye yishimira uburyo u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange.

Yagize ati “Ndashimira u Rwanda umurava rugaragaza mu iterambere ry’umupira w’amaguru, ariko by’umwihariko Perezida Paul Kagame utera inkunga irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

IInfantino n' abayobozi bari kumwe bambaye gifundi bajya mu kaziIInfantino n' abayobozi bari kumwe bambaye gifundi bajya mu kaziIInfantino n' abayobozi bari kumwe bambaye gifundi bajya mu kazi

Infantino ashyira ibuye ry' ifatizo ahazubakwa hoteliInfantino ashyira ibuye ry' ifatizo ahazubakwa hoteliInfantino ashyira ibuye ry' ifatizo ahazubakwa hoteli

Uyu muyobozi waherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2016, ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora FIFA, yijeje u Rwanda ubufasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru mu gihe cyose azaba akiyobora iri shyirahamwe.

Infantino yavuze ko yanyuzwe n’ umupira yarebye kuri stade Amahoro ndetse yemeye ko azagaruka mu Rwanda aje nawe kurara muri iyi hoteli yatangije kubakwa.

Iyi hoteri igizwe n’ ibyumba 44 izatwara akayabo ka miliyari eshatu na miliyoni 85 z’ amanyarwanda, aho ifite ibyumba 4 bizaba bigenewe kwakira abantu bafite ikibazo cyo kuba batazamuka hejuru, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe abiri y’ ibihugu icyarimwe cyangwa ikakira amakipe yamaclub atatu icyarimwe.

Mulindahabi Olivier wafunzwe azira iyi hoteli ubwo yari umunyamabanga muri FERWAFA niwe wafunguye shampanye yahanyoreweMulindahabi Olivier wafunzwe azira iyi hoteli ubwo yari umunyamabanga muri FERWAFA niwe wafunguye shampanye yahanyoreweMulindahabi Olivier wafunzwe azira iyi hoteli ubwo yari umunyamabanga muri FERWAFA niwe wafunguye shampanye yahanyorewe

Ihagiye kubakwa inyubako hamenyweho amazi y' uruganda!Ihagiye kubakwa inyubako hamenyweho amazi y' uruganda!Ihagiye kubakwa inyubako hamenyweho amazi y' uruganda!

Amateka azahoraho yuko Infantino ariwe washyizeho ibuye ry' ifatizoAmateka azahoraho yuko Infantino ariwe washyizeho ibuye ry' ifatizoAmateka azahoraho yuko Infantino ariwe washyizeho ibuye ry' ifatizo

Nyuma yo kumenaho nabo basomyehoNyuma yo kumenaho nabo basomyehoNyuma yo kumenaho nabo basomyeho

Infantino yakomereje muri FERWAFA aho yagiye gutambagizwa yerekwa ibihakorerwaInfantino yakomereje muri FERWAFA aho yagiye gutambagizwa yerekwa ibihakorerwaInfantino yakomereje muri FERWAFA aho yagiye gutambagizwa yerekwa ibihakorerwa

Uyu ni umwe mu mishinga ya FIFA igamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kugira ibikorwaremezo bibafasha kuzamura urwego rw’imikinire, ndetse bikabazanira inyungu.

Infantino w’imyaka 46 yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu avuye muri Uganda akaba ateganya ko azarusoza kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gashyantare 2017 aho azabanza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi mbere y’ uko afata indege I Kanombe.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version