RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw' abasifuzi mpuzamahanga b' abanyarwanda

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi (FIFA) ryamaze gushyira umukono ku rutonde rw’ abasifuzi 20 b’ abanyarwanda bemerewe gusifura mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga mu mwaka wa 2017.

Aba basifuzi bagizwe n’ abategarugori batatu nabo bashyizwe kuri  uru rutonde aho babiri muri bo ari bashya kuri uru rutonde rugizwe n’ abasifuzi b’ abagabo basifura hagati 5, abasifuzi 7 b’ ababagabo basifura ku ruhande , abasifuzi batatu babategarugori basifura hagati ndetse n’ abasifuzi 5 babari n’ abategarugori basifura ku mpande.

Muri aba basifuzi, harimo batatu bazamuwe muri iki kicuro, abo ni abategarugori Umutoni Aline usifura hagati na Umutoni Alice usifura ku ruhande ndetse no mubagabo hazamuka Uwikunda Samuel usifura hagati mubagabo.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryashimiye aba basifuzi ariko rinabasaba kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Kugeza ubu, abasifuzi 22 bo hagati nibo basifura shampiyona y’ u Rwanda ikiciro cya mbere, naho ku mpande ni abasifuzi 26 basifura ku ruhande ariko umubare wemewe na FIFA uracyari mbarwa.

Abasifuzi bo mu Rwanda bakunze guhura n’ ikibazo cyo kutabonera ku gihe amafaranga baba bemerewe na FERWAFA bikaba biri muri bimwe mu bituma umuntu yacyemanga ubunyamwuga mu gusifura shampiyona y’ u Rwanda.

Urutonde rw’ abasifuzi b’ abanyarwanda bemewe na FIFA mu mwaka wa 2017;
Abagabo bo hagati
; Hakizimana Louis, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro, Twagirumukiza Abdoul Karim na Uwikunda Samuel.

Abagabo basifura ku ruhande; Bwiliza Raymond, Hakizimana Ambroise, Karangwa Justin, Ndagijimana Theogene, Niyitegeka Jean-Bosco, Niyonkuru Zephanie na Simba Honore.

Abasifuzi babari n’ abategarugori basifura hagati: Mukansanga Salma, Tuyishime Angelique na Umutoni Aline

Abari n’ abategarugori  basifura kumpande; Ingabire Francine, Mukayiranga Regine, Murangwa Sandrine, Nyinawabari Speciose na Umutesi Alice.

Inkuru dukesha: Ferwafa.rw

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version