RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rwatubyaye Abdoul kuri ambasade y' u Rwanda i Cairo

Tora iyi nkuru
(4 :Inshuro imaze gutorwa)

Myugariro w’ ikipe y’ igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdoul yongeye kugaragara mu majyaruguru ya Africa mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Egypt aho yarari kuri ambasade y’ u Rwanda muri iki gihugu cya misiri aho akomeje gushakisha uko yakwerekeza I Burayi.

Amakuru agera kuri RwandaSport.com twahawe numwe mubanyarwanda bari kumwe nawe  muri iki guhugu utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko Rwatubyaye Abdoul amaze iminsi muri iki gihugu cya Misiri aho ari mukuhashakira VISA izamwemerera kwerekeza mu gihugu cya Turukiya (Turkey) aho ashaka kujya gukomereza umupira w’ amaguru.

“Biroroshye kubonera VISA muri Egypt ikwerekeza iburayi cyane cyane muri Turkey kurenza uko wayibona uri mu bihugu biri munsi y’ ubutayu bwa Sahara”; umunyarwanda uba mu gihugu cya Misiri aganira na RwandaSport.com

Narindi muri gahunda zanjye zisanzwe kuri ambasade y’ u Rwanda, nagiye gutungurwa mbona Rwatubyaye iruhande rwanjye nibuka ko nasomye mu binyamakuru byo mu Rwanda ko yatorotse Rayon Sports”.

“Rwatubyaye ari gushaka kujya iburayi muri Turkey, arifuza guhagurukira hano mu Misiri”.

Rwatubye  uri kurangwa no guhindagura umuzatsi cyane muri iyi minsi, amaze no kwishyiraho tatuwaje (Tatos) nyinshi ku mubiri we, yagaragaye kandi mu iduka rikomeye cyane mu mujyi wa Cairo ryitwa City Star. Iri duka abakinnyi b’ ikipe ya APR FC baritemberejwemo mu mwaka wa 2015 ubwo bari bagiye gukina na Al Ahly mu mikino ya CAF Champions league ariko bananirwa kugira icyo bihahira kuko ibiciro byaho basanze biremereye.

City Star aho Rwatubyaye yagaragaye yagiye gutembera (Photo: Wiki)City Star aho Rwatubyaye yagaragaye yagiye gutembera (Photo: Wiki)City Star aho Rwatubyaye yagaragaye yagiye gutembera (Photo: Wiki)

Rwatubyaye ufite imyaka 20, yavuye mu ikipe ya APR FC uyu mwaka avuga ko agiye kujya gukina mu ikipe yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia yitwa MFP Topolcany, gusa ntibyaje gutera kabiri asinyira ikipe ya Rayon Sports hano mu Rwanda ariko nayo ntiyayikinira ahita atoroka aburirwa irengero aho yanyuze mu gihugu cya Uganda naho akahamara iminsi itari mikeya.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version