RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Arsenal v Middlesbrough: Umukino w' umunsi warebera ubuntu

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Abakunzi b’ imikino cyane cyane umupira w’ amaguru mu Rwanda bongeye gushyirwa igorora aho bazaniwe shene izajya yerekana umupira waza shampiyona zitari zikunze kugaragara hano mu Rwanda ku buntu.

Kwese Free Sports ni shene ya tereviziyo yo mu gihugu cya Kenya yatsindiye kwerekana imikino ya shampiyona y’ ubwongereza Premier league kuri uyu mugabane ku buntu.

Amategeko y’ umupira w’ amaguru mu bwongereza atageka ko ntamupira wemerewe kwerekanwa mu bwongereza kuwa gatandatu mu masaha ya 16:00-18:00 Kigali (14:00-16:00 GMT) kugirango abafana babashe kujya ku bibuga. 

Ibi rero bituma imikino myinshi ibera rimwe kuwa gatandatu kugirango benshi bayitabire ari nako yerekanwa hirya no hino ku isi. Muri iyi mikino ibera rimwe havamo umukino umwe gusa ugurishwa muri Africa yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara kuri televiziyo ziciriritse ziba ziri bwerekane uyu mukino, iri soko ubu rikaba ryaratsindiwe na Kwese Free Sports irifite imyaka ibiri.


Kuri uyu wa gatandatu taliki 22/10/2016, Kwese Free Sports izerekana umukino urahuza Arsenal v
Middlesbrough ku buntu guhera ku isaha ya 16:00 I Kigali.

England Premier League

Ukwakira 22

13:30 AFC Bournemouth v Tottenham Hotspur

16:00 Arsenal v Middlesbrough

16:00 Burnley v Everton

16:00 Hull City v Stoke City

16:00 Leicester City v Crystal Palace

16:00 Swansea City v Watford

16:00 West Ham United v Sunderland

18:30 Liverpool v West Bromwich Albion

Ukwakira 23

14:30 Manchester City v Southampton

17:00 Chelsea v Manchester United

Kanda hano ubone uko wabona Kwese Free Sports ni uko wareba imikino yose ntafatabuguzi usabwa.



Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version