RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ryoherwa n' umukino w' ubuntu wa Premier League kuri uyu wa gatandatu

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)

Abakunzi b’ imikino cyane cyane umupira w’ amaguru mu Rwanda bongeye gushyirwa igorora aho bazaniwe shene izajya yerekana umupira waza shampiyona zitari zikunze kugaragara hano mu Rwanda ku buntu.

Kwese Free Sports ni shene ya tereviziyo yo mu gihugu cya Kenya yatsindiye kwerekana imikino ya shampiyona y’ ubwongereza Premier league kuri uyu mugabane ku buntu.

Amategeko y’ umupira w’ amaguru mu bwongereza atageka ko ntamupira wemerewe kwerekanwa mu bwongereza kuwa gatandatu mu masaha ya 16:00-18:00 Kigali (14:00-16:00 GMT) kugirango abafana babashe kujya ku bibuga. 

Ibi rero bituma imikino myinshi ibera rimwe kuwa gatandatu kugirango benshi bayitabire ari nako yerekanwa hirya no hino ku isi. Muri iyi mikino ibera rimwe havamo umukino umwe gusa ugurishwa muri Africa yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara kuri televiziyo ziciriritse ziba ziri bwerekane uyu mukino, iri soko ubu rikaba ryaratsindiwe na Kwese Free Sports irifite imyaka ibiri.


Kuri uyu wa gatandatu, Kwese Free Sports izerekana umukino uzahuza Manchester City na Everton ku buntu.


Ni gute wabona Kwese Free Sports?
Kwese Free Sports ni shene wafata haba ku butaka ndetse no ku byogajuru (satellite) uri hano mu Rwanda. Iyi shene kuyibona ntakindi bisaba uretse kuba ufite dekoderi (Decoder) akuma kagenewe gufata shene zose kabonye (Free to air decoder).


Ni iyihe dekoderi yafata iyi sheni?
Kugeza ubu shene tumaze gukoresha dukora igenzura ni eshatu, iya mbere ni iyahoze yitwa Tunga TV yadutse mu Rwanda ubwo habagaho gahunda yo guhindura ikoranabuhanga rya televiziyo mu Rwanda. Iyi televiziyo rero ukaba uyibonaho.

Indi dekoderi ni iya Startimes isanzwe nayo duheruka yaraguraga ibihumbi 37,000FRW. Iyi dekoderi itandukanye cyane nizi za startimes bazanye ntoya.
Dekoderi ya Gatatu twagenzuye ni dekoderi ya FREESAT. Iyi dekoderi ya FreeSat yo ikaba yifitiye n’ irindi banga ko ifata izi shene zo kubutaka ndetse ikanajya ku byogajuru aho wayishyira kuri antene parabolike maze ukabona izindi shene nyinshi ku buntu.


Ni iyihe mikino nabona kuri iyi shene?
Nkuko natangiye mbivuga, iyi shene yemerewe kwerekana umukino umwe gusa wa England Premier League wabaye kuwa gatandatu ku isaha ya saa kumi cyangwa saa kumi n’ imwe ku masaha ya Kigali. Uyu mukino uwubona kuri iyi shene ntafatabuguzi usabwa. Indi mikino yerekanwaho ni football y’ abanyamerika NFL, Basketball NBA, iteramakofe NFL, Formula One, Rugby, shampiyona ya Brazil n’ ibindi.


Ese nabonaho champions league?
Oya, iyi shene ntabwo yemerewe kwerekana champions league haba kuwa kabiri cyangwa kuwa gatatu. Uretse ibyo twavuze hejuru, ntayindi mikino y’ umupira w’ amaguru yerekana.

UEFA yagurishije umukino wo kuwa gatatu kuri televiziyo zitishyurwa kugirango abantu barebe iri rushanwa ari benshi muri Africa. Kubona sheni zerekana uyu mukino wo kuwa gatatu hano mu Rwanda ntabwo bikunda. Gusa dekoderi twavuze hejuru ijya no kuri satellite yabigufashamo kuko yo ifata zimwe muri shene zemerewe kwerekana uyu mukino wa champions league wo kuwa gatatu mu gihe ushyizeho antene parabolike ntoya ndetse wanabona nuwo kuwa kabiri uramutse uyishyizeho antene parabolike nini.


Gahunda ya Premier League mu mpera z’ iki cyumweru
Aha turarebera hamwe aho mwarebera imipira bitewe nibikoresho utunze iwawe haba DSTV, CANALSAT, AZAM TV, STARTIMES, FREE TO AIR za satellite.

KUWA GATANDATU TALIKI 15 UKWAKIRA 2016

13:30 CHELSEA v Leicester City (SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA).
16:00 Man City v Everton (SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat, Kwese Free Sport kuri TFTA, NTA SPORT24 kuri STARTIMES, TV1 Tanzania kuri Azam TV na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA.


16:00 ARSENAL V SWANSEA (SS5 kuri DSTV na PTV NATIONAL kuri FTA)
16:00 WEST BROM v WEST HAM (SS7)
16:00 Bournemouth v Hull City
16:00 Stoke City v Sunderland
18:30 CRYSTAL PALACE v WEST HAM ((SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA).

KU CYUMWERU TALIKI 16 UKWAKIRA 2016
14:30 MIDDLESBROUGH v WATFORD (SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA).
17:00 SOUTHAMPTON v BURNLEY (SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA).

KUWA MBERE TALIKI 17 UKWAKIRA 2016
21:00 LIVERPOOL v MANCHESTER UNITED (SS3 kuri DSTV, Canal+Sport 2 kuri CanalSat na HD SPORT, PTV Sports kuri FTA).

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version