RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Abatoza b’ abanyarwanda batangiye kwikoma minisitiri Uwacu Julienne utababonamo ubushobozi

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Abatoza babanyarwanda batangiye kwikoma bikomeye minisitiri w’ imikino n’ umuco, Uwacu Julienne, ko yavuze ko ntabushobozi bafite bwo gutoza ikipe y’ igihugu Amavubi nyamara abatoza bo bakaba basanga aya magambo minisitiri yavuze nta kuri kurimo.

Ibi Minisitiri wa Siporo n'Umuco yabivuze kuri uyu wa kabiri ubwo komisiyo y’ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko yari yakiriye Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, ngo asobanure imikikoreshereze y’amafaranga bahabwa muri Minisiteri ayobora.

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Abatoza b'Abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo gutoza Amavubi, nyuma yo kumubaza impamvu akomeza gutozwa n'abanyamahanga bahembwa akayabo kandi nta musaruro bagaragaza.

Minisitiri yari yaje gusobanurira Abadepite bagize iyo Komisiyo iby’imikoreshereze y’ingengo y’imari bahawe umwaka ushize, n’uko bazakoresha iyo bagenewe mu mwaka mushya wa 2016/2017.

Kimwe mu byo Abadepite bibaza mu mikorere y’iyi Minisiteri ni impamvu amakipe amwe y’igihugu akomeza kugira abatoza b’abanyamahanga bahenda cyane igihugu kandi bigaragara ko nta musaruro batanga.

Senateri Agnes Mukazibera ushinzwe uburezi, siporo n’umuco mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yabajije ati: “Twishimiye kuba u Rwanda rukomeje guseruka mu mikino itandukanye. Kandi twishimiye kuba rwarafashe politike yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Yakomeje agira ati “Ariko na none, hari imikino imwe umusaruro wakomeje kuba mubi. Kandi inatwara amafaranga menshi mu ngengo y’imari, kuko usanga amakipe y’igihugu atozwa n’abanyamahanga nyamara bagakomeza gutsindwa. Ese nkuko hakina abanyarwanda, abatoza b’abanyarwanda bahawe umwanya wenda bo ntibatsindwa uyu mwaka, biga, ariko umwaka utaha bagatanga umusaruro?”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Uwacu yavuze ko mu mikino imwe batangiye gukoresha abatoza b’abanyarwanda, ariko mu yindi mikino (harimo n’umupira w’amaguru) ngo abatoza b’abanyarwanda nta bushobozi bafite.

Minisitiri Uwacu, akomoza ku mupira w’amaguru, yagize ati: “Kuba amakipe yacu adatanga umusaruro uko byagombye ni byo.  Kandi kuba twarafashe umwanzuro wo guteza imbere siporo dushingiye ku banyarwanda (na byo) ni byo, kandi tuzi ko umukinnyi adashobora gutera imbere adafite umutoza. Gusa kugera ubu, abatoza dufite, bari ku rwego rwo gutoza ama ‘clubs’, ayo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Kandi nk’uko mwabivuze, twatekereje no ku batoza bacu, kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo amafaranga azafasha kuzamura ubushobozi bwabo. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari urwego ubu batarageraho.”

Abatoza b’ abanyarwanda batinye kwandika basaba aka kazi

Nubwo itangazo risaba aka kazi ryari ryashyizwe hanze na FERWAFA mu kwezi kwa Mata 2014, abatoza b’ abanyarwanda banze kwandika basaba aka kazi.

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana nabatoza bitwa ko bakomeye hano mu Rwanda maze bose bagaragaza impamvu batasabye aka kazi;

Umutoza Andre Cassa Mbungo utoza Police FC yavuze ko atari kureka ako afite ngo ajye mu Mavubi, “Mfite amasezerano y’ imyaka itatu muri Police FC, urumva ko ntajya gusaba akaza ko gutoza Amavubi. Gusa ariko, Nzashimishwa no kuzabona umunsi umwe ndi umutoza mukuru w’ ikipe y’ igihugu. Ni bimwe mubyo niteze kuzageraho, bizambera byiza cyane mbonye mbigezeho mubuzima bwanjye bw’ ubutoza”.

Eric Nshimiyimana wigeze guhabwa Amavubi ubwo umutoza Micho yirukanwaga, nawe yavuze ko atasaba aka kazi, “Ntabwo nzasaba akazi ko gutoza Amavubi, nishimiye akazi kanjye mfite ko gutoza ikipe ya AS Kigali, kandi buri munota mba ryoherwa.”

Jean Baptiste Kayiranga wari wungirije Eric Nshimiyimana muri iki gihe yatozaga Amavubi by’ agateganyo yavuzeko we atagasaba ahubwo azashyirweho na FERWAFA,

“Ferwafa izi ubushobozi bwanjye, niba ibona ko ndi umutoza mwiza, bazanshyiraho nk’ umutoza mukuru w’ Amavubi. Gusa mvugishije ukuri, ntabwo nzasaba aka kazi”. Kayiranga we ntakazi yarafite kuko Mukura VS yarimaze kumwirukana.

Mashami Vincent wari umutoza w’ ungirije muri APR FC nawe yakuyemo ake karenge,

“Ukuri kwanjye, Ntabwo igihe cyanjye kiragera. Igihe cyanjye kizagera. Ndacyafite byinshi byo kwiga kandi ndabyubaha.”

Uyu Mashami Vincent ni umutoza mu Rwanda ufite ibigwi bikakaye aho afite lisense B ya UEFA, lisense  A, B na C z’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu budage (DFB) ndetse na lisense C ya CAF. Gusa nawe yemeje ko agifite byinshi byo kwiga mbere y’ uko asaba gutoza Amavubi.

Nshimiyimana niwe munyarwanda wenyine wabashije gutoza ikipe y’ Amavubi mu gihe cy’ umwaka umwe.

Mu mupira w’amaguru, umutoza w’Amavubi  umunya-Ireland, Johnathan McKinstry, wahawe uyu mwanya muri Werurwe 2015, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Mata 2016 , bivugwa ko iyi myaka azayihembwamo amadorali 264 000$, agera kuri 200 640 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abatoza bagaragaje uburakari kubyo minisitiri yavuze

Uretse uwari umukinnyi w’ Amavubi Olivier Karekezi usigaye wibera i Burayi wanenze ibyo minisitiri yavuze, n’ abatoza nabo baje kubinenga cyane mu kiganiro bagiranye n’ itangazamakuru ubwo hakinwaga imikino y’ umunsi wa 29 wa shampiyona.

Eric Nshimiyimana wari wanze gusaba aka kazi aho atari kugasimbuza ako yarafite yagize ati;

“Uwabivuze nta buhanga afite bwo kumenya ubushobozi bw'abatoza”.

Cassa Mbungo Andre nawe yanze kugasaba kuko yatozaga POLICE FC we yasubije minisitiri mu magambo agoranye kumvwa na buri wese;

“Ntawukangura uwisinziriraga kandi ntabwo mu gihugu aba generari baba benshi kurusha ba caporari”.

Umutoza w’ Amagaju FC yo mu ntara y’ amajyepfo ‘Bekeni’ wagize n’ ibyago bikomeye agatsindwa na Rayon Sports ibitego 6-0, we yagarutse ku cyizere minisitiri yahawe atiyamamaje;

“Iyo uwo wabivuze aba ataragiriwe icyizere ntihagira umugira minisitiri kuko atiyamamaje ngo atorwe aba akiri UMUGORE!”

Ukuri ni ukuhe?

Ubwo ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru FERWAFA ryashyiraga ku isoko uyu mwanya wo gutoza Amavubi mu mwaka wa 2014, nta kintu kigaragaza ko abanyarwanda batari bemerewe gusaba uyu mwanya kuko urutonde rw’ ibyasabwaga umutoza w’ Amavubi rwemereraga abanyarwanda cyangwa abanyamahanga gusaba aka kazi.

Mu batoza 42 bari kuri liste yabasabye akazi ko gutoza Amavubi, ntamunyarwanda numwe warurimo. Ibi nibyo bigaragaza ubushobozi bucyeya aba batoza bibonamo ndetse no gutoza Amavubi babitinya.

Uretse umutoza Mashami Vincent wemeye ko hari ibyo agikeneye kwiga, abandi batoza bose batangaga impamvu zidafatika zo kuba batasaba aka kazi. Urugero niba utoza club, ni gute wakwanga kujya mu ikipe y’ igihugu ngo ni uko utoza Club? Kubera se ko ikipe y’ igihugu ihemba nabi? Igorana se kurenza club? Ahubwo abatoza barayitinya.

Ikindi ni uko abatoza b’ abanyarwanda bifitemo wa muco wa Kinyarwanda wo kudashaka kugaragaza ubushobozi bwabo ngo batinyuke basabe akazi ahubwo bagahora bategereje ko bazabaterura bakabatereka ku mwanya batasabye.

Minisitiri Uwacu Julienne, ndemeza ko nawe ashobora kuba yavuze aya magambo agendeye kuri raporo yahawe igaragaza uko abatoza basabye aka kazi, nawe agahamya ko nta mutoza mu Rwanda ufite ubushobozi bwo gutoza Amavubi kuko nabo batoza ntibibonamo ubushobozi nubushake bwo gutoza Amavubi. Umuntu utibonamo ubushobozi, ni gute undi yabukubonamo? Aba batoza bareke kurashya imigeri kuko ukuri kuraryana, minisitiri ibyo yavuze nibyo 100% ahubwo abatoza b’ abanyarwanda bikubite agashyi bacangamuke nabo berekane ko bashobora gutoza Amavubi.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version