RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Updated: Urutonde rw' imikino ya EURO 2016 izerekanwa kuri RWANDA TV

Tora iyi nkuru
(12 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikigo k’ igihugu cy’ itangazamakuru RBA cyamaze kugura imikino cumi n’ ibiri (12)  mu irushanwa rihuza amakipe y’ ibihugu ku mugabane w’ uburayi EURO 2016 rikomeje kubera mu gihugu cy’ ubufaransa kuva ku italiki 10 Kamena kugeza kuya 10 Nyakanga.

Iri rushanwa riri guca kumateleviziyo menshi cyane ku isi yaba ayishyurwa ndetse natishyura aho UEFA yahaye amahirwe amatelevisiyo yoroheje akayagurisha imikino imwe n’ imwe muri iri rushanwa.

Ubundi iyi mikino yose, yemerewe gutambuka iri kuba kuri televiziyo zikomeye cyane ku isi zishyurwa amafaranga atari macyeya. Gusa hari Televisiyo zitishyurwa ndetse nizishyurwa amafaranga adakanganye nazo zahawe aya mahirwe zishyura macyeya kugirango zereke abenegihugu bazo imikino imwe n' imwe ya EURO2016.

RBA nayo ntiyatanzwe ifata kuri aya mahirwe maze igura imikino imwe n’ imwe 12 gusa. Kugeza ubu, RBA iri muri television zemerewe kwerekana imikino yakinwe ku isaha ya saa tatu z’ umugoroba ku isaha ya Kigali ari nayo y’ ubufaransa.

RWANDA TV yatangiye yerekana umukino ufungura kuwa gatanu aho ubufaransa bwatsindaga Romania 2-1, iza kwerekana Ubwongereza bunganya n’ uburusiya kuwa gatandatu, naho kuri iki cyumweru abanyarwanda benshi bari biteze kureba umukino wa Germany itsinda Ukraine 2-0 ariko Rwanda TV ntiyawerekanye kuko utari mu mikino yaguze.

Mu buryo bwo kumenya imikino izaca kuri Rwanda TV, reba kandi ujye wibukiranya imikino yose RBA izerekana mu matsinda mbere yuko hatangira imikino yo gukuranwamo.

 

Gahunda y’ imikino yo mu matsinda ya EURO2016 kuri RWANDA TV mu mikino izajya iba yabaye ku isaha ya 21:00

Kuwa mbere taliki 13 Kamena ,  Belgium v Italy

Kuwa kane taliki 16 Kamena, Germany v Poland

Kuwa Gatandatu taliki 18 Kamena, Portugal v Austria

Kuwa kabiri, taliki 21 Kamena, Croatia v Spain

 

Indi mikino yo gukuranwamo tuzajya tugend tuyibagezaho imaze kumenyekana. Iyi ni imikino ibiri muri kimwe cya munani, ndetse n’ ibiri muri kimwe cya kane, umukino umwe muri kimwe cya kabiri ndetse n’ umukino wa nyuma.

 

Imikino ya Kimwe cya munani izaca kuri Rwanda TV

Kuwa Gatandatu taliki 25 Kamena, Croatia v Portugal (21:00)

Kuwa mbere taliki 27 Kamena, Italy v Spain (18:00)

 

Imikino ya kimwe cya Kane izerekanwa kuri Rwanda TV

Kuwa Gatandatu taliki 2 Nyakanga, Germany v Italy (21:00)

Ku cyumweru taliki 3 Nyakanga, France v Iceland (21:00)

 

Umukino umwe uzerekanwa muri kimwe cya kabiri kuri Rwanda TV

Kuwa kane taliki 7 Nyakanga, Germany v France (21:00)

 

Umukino wanyuma niwo usigaje kuzerekanwa kuri televiziyo y' igihugu Rwanda TV.

Kanda hano ubone uko wareba iyi mikino yose (51) ku buntu

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
+1 # Eric NDUWAYO 2016-06-24 15:28
Itariki ya 22 yarageze ngaho nimutubwire indi mikino tuzakurikira kuri RTV
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version