RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Stephen Keshi wahoze atoza Nigeria yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)

Nigeria ibyukiye mu gahinda kuri uyu wa Gatatu aho hazindutse hatangazwa urupfu rw’ uwari umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria Stephen Okechukwu Keshi aka the Boss witabye Imana ku myaka 54 y’ amavuko.

Stephen Keshi yaguye iwe aho yaratuye Benin Edo State muri Nigeria aho byatangajwe ko yazize indwara y’ umutima  nkuko tubikesha twitter y’ umuvugizi w’ umuryango wa Keshi.

Ababanaga na Keshi barimo abumuryango we ndetse n’ inshuti za hafi, bemeje ko nta ndwara Keshi yagaragazaga mu buzima busanzwe, nabo batunguwe nuru rupfu rw’ uyu mugabo warumaze umwaka umwe gusa atakaje umugore we witabye Imana umwaka ushize azize kanseri (cancer) akaba yabanaga n’ abana bane ndetse na mama we.

Keshi, niwe mutoza rukumbi ukomoka muri Nigeria wabashije gutwara igikombe cya Africa mu mwaka wa 2013 ndetse aba n’ uwakabiri wabashije kugitwara ari umukinnyi ndetse anagitwara ari umutoza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ umuvugizi w’ uyu muryango, Emmanuel Ado yemeje ko Keshi yitabye Imana azize umutima.

“Hamwe no gushima Imana, umuryango wa Ogbuenyi Fredrick Keshi wa Illah utangaje urupfu rwa Mr. Stephen Okechukwu Chinedu Keshi,” Mr. Ado abwira itangazamakuru.

“Umwana wacu, umuvandimwe, umubyeyi wacu, sogokuru, aragiye aho agiye kubana n’ umugore we w’ imyaka 35 (Nkem ), Mrs. Kate Keshi, witabye Imana taliki 9 Ukuboza 2015.”

“Kuva umugore we yakwitaba Imana, Keshi yahoze mu gahinda. Yari yaje muri Nigeria ngo abe hamwe nawe. Keshi yateguraga kongera kugenda kuri uyu wa gatatu mbere yuko afatwa n’ umutima. Yaje kubonwa yiruhukiye.”

“Ni ubwo ari Inkuru y’ agahinda y’ igenda rya Keshi, umuryango ukomeje gushima Imana kubwo ubuzima bwose Big Boss yamaze kuri iyi si”.

Stephen Okechukwu Chinedu Keshi yavutse taliki 23 Mutarama 1962  avukira Azare, Bauchi State, Nigeria aho yakiniye amakipe menshi ari myugariro nka Africa Sports, Anderlecht, Perlis FA  ndetse n’ ikipe ye y’ igihugu ya Nigeria mbere yuko ajya mu butoza aho yatoje amakipe y’ ibihugu ya Togo, Mali na Nigeria yaherukaga gutoza, ubu akaba nta kazi yarafite.

Imana imwakire mu bayo.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version