RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Marcus Rashford yisanze ku rutonde rwa nyuma rw’ abakinnyi bazakina Euro 2016

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Manchester United w’ imyaka 18, Marcus Rashford yagiriwe icyizere bidasubirwaho n’ umutoza w’ ubwongereza cyo kuzitabira imikino ya Euro ya 2016 iteganyijwe kubera mu gihugu cy’u Bufaransa guhera taliki 10 Kamena, ni mugihe Townsender wa Newcastle na Danny Drinkwater  basigaye.

Mu mukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru y’ ubwongereza, Rashford yatsinze igitego gifungura umukino ubwo ubwongereza bwatsindaga Australia ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti mu cyumweru gishize.

Iyi niyo kipe umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ ubwongereza Roy Hodgson yashyize hanze ko ariyo azitwaza muri iyi mikino;

Abazamu: Joe Hart (Manchester City), Fraser Forster (Southampton), Tom Heaton (Burnley).

Bamyugariro: Gary Cahill (Chelsea), Chris Smalling (Manchester United), John Stones (Everton), Kyle Walker (Tottenham Hotspur), Ryan Bertrand (Southampton), Danny Rose (Tottenham Hotspur), Nathaniel Clyne (Liverpool).

Abakina hagati : Dele Alli (Tottenham Hotspur), Ross Barkley (Everton), Eric Dier (Tottenham Hotspur), Jordan Henderson (Liverpool), Adam Lallana (Liverpool), James Milner (Liverpool), Raheem Sterling (Manchester City), Jack Wilshere (Arsenal).

Abataka: Wayne Rooney (Manchester United), Harry Kane (Tottenham Hotspur), Jamie Vardy (Leicester City), Daniel Sturridge (Liverpool), Marcus Rashford (Manchester United).

Ikipe y’Ubwongereza iri mwitsinda rya B  ririmo Uburusiya, Slovakia na Wales bakazakina umukino wa mbere bahura n’u Burusiya taliki ya 11 Kamena.

Iheruka gukosorwa
MUKUNDENTE JEAN BERNARD

Umwanditsi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Musange kuri facebook, kuri Twitter cyangwa wandike kuri Email mukundente@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version