RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Imisozi 6 Rayon Sports isabwa kuzamuka niba ishaka igikombe cya shampiyona

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje inzira yo gushakisha uko yatwara igikmbe cya shampiyona iheruka mu mwaka wa 2013 aho isigaje imikino 6 isabwa gutsinda kugirango ibashe kwegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya 8.

Rayon Sports yicaye ku mwanya wa kabiri n’ amanota 53 aho inganya na Mukura VS nayo ifite amanota 53 zose zikurikira APR FC iyoboye urutonde n’ amanota 58 ariko Rayon Sports yo imaze gukina imikino 24 muri shampiyona uyu mwaka mu gihe izi kipe zindi zimaze gukina imikino 26.

Shampiyona uyu mwaka isigaje imikino 4 ku makipe adafite ibirarane. APR FC, Mukura VS na AS Kigali ifite amanota 50 zose zimaze gukina imikino 26. Aha rero, niho bikomerera andi makipe kurenza Rayon Sports isigaje imikino 6.

 

Wari uzi ko?

  • APR FC niyo yatsinda imikino yose isigaje (4) ntibihagije ngo itware igikombe, isabwa ko Rayon sports yaba yatakaje byibura umukino umwe yawunganyije.
  • Rayon Sports isabwa gutsinda imikino yose isigaje (6) kugirango itware igikombe itarebye ku ruhande.
  • MUKURA VS irasabwa gutsinda imikino yose isigaje, ndetse ikanasabwa gutegereza ko Rayon Sports itakaza imikino 3 naho APR FC igatakaza imikino 2.
  • Kugirango AS Kigali itware igikombe, ni uko APR FC yatsindwa imikino 3 muri 4 isigaje, Rayon igatsindwa 4 naho Mukura VS igatindwa nayo ibiri muri ine isigaje.
  • Niyo aya makipe ane ya mbere yatsindwa imikino asigaje, POLICE FC ya gatanu nta gikombe yatwara.

IMISOZI 6 RAYON SPORTS IGOMBA GUTERERA

Kuri uyu wa Gatatu, italiki 25 Gicurasi 2016, Rayon Sports iratangira urugendo rukomeye ikina umukino w’ ikirarane cya shampiyona cy’ umunsi wa 18 yakira Etincelles. Iki kirarane cyabayeho ubwo hategurwaga ikipe y’ igihugu yabatarengeje imyaka 20 aho Rayon Sports yarifitemo abakinnyi batatu. Rayon Sports nitsinda imikino 6 isigaje, izahita igira amanota 71 naho APR FC nizaba yatsinze 4 isigaje ibe ifite amanota 70.

 

WARI UZI KO?

  • Rayon Sports ntiramara imikino 6 ikurikirana itsinda muri shampiyona y’ u Rwanda mu myaka ibiri ishize.
  • Rayon Sports iheruka gutsinda imikino myinshi ikurikirana mu mwaka w’ imikino 2013-2014 ubwo yamaraga imikino 9 ikurikirana itsinda gusa. Muri uyu mwaka Rayon yarangije ku mwanya wa 2.
  • Imikino myinshi Rayon Sports yatsinze ishoreranye uyu mwaka ni itanu.
  • Imikino myinshi APR FC yatsinze ishoreranye uyu mwaka muri shampiyona ni itanu.
  • Kiyovu Sports niyo ifite agahigo ko kumara imikino myinshi ikurikirana itsinda uyu mwaka wa shampiyona 2015-2016. (Imikino 7).

 

RAYON SPORT v ETINCELLES (25 GICURASI 2016)

Ikipe ya Etincelles uyu mwaka yawutangiye nabi cyane, mu mikino ibanza, yatsinzemo imikino ibiri gusa, itsindwa 10. Gusa mu mikino yo kwishyura, ikipe ya Etincelles yaje yisubiyeho aho yongereye imbaraga mu ikipe byayifashije cyane kuko mu mikino yo kwishyura imaze gukina imikino 8, itsinda 5, itsindwa ibiri, inganya umwe.

  • Etincelles, Mukura VS na Rayon Sports niyo makipe amaze gutsindira APR FC i Kigali uyu mwaka.
  • Etincelles imaze kubona amanota 16 mu mikino 7 yo kwishyura imaze gukina.
  • Mu mikino itandatu iheruka guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose, Ikipe ya Rayon Sports yatsinze 4, Etincelles umwe, zinganya umwe.
  • Etincelles iheruka gutsinda Rayon Sports i Ruvabu mu mwaka wa 2014 (ibitego 2-1).
  • Etincelles na AS Muhanga nizo kipe Rayon Sports itarinjiza igitego uyu mwaka wa shampiyona. Umukino ubanza amakipe yanganyije 0-0.
  • Rayon Sports imaze imikino 2 idatsinda (iyinganya), niyo myinshi itakaje ikurikirana uyu mwaka.
  • Etincelles iri ku mwanya wa 11 wa shampiyona n’ amanota 26. Irashaka amanota 9 mu mikino 6 isigaje kugirango yizere kutamanuka.

 

RAYON SPORTS v KIYOVU SPORTS (8 KAMENA 2016)

Ikipe ya Kiyovu Sports ubu ntagikomeye iharanira. Ntabwo yatwara igikombe kandi ntanubwo yamanuka. Ikipe ya Kiyovu Sports ifata Rayon Sports nk’ umucyeba wayo w’ ibihe byose, gusa abarayon bo siko babibona kuko bazi ko mucyeba wayo ari APR FC.

Kiyovu rero izaba yakaniye uwo yita mucyeba kugirango irusheho kuyereka ko ari umucyeba w’ ukuri. Uyu mukino uzaba ukomereye Rayon Sports dore ko igiye gukina iyi mikino iri kugitutu cyo kudatakaza amahirwe y’ igikombe.

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, Rayon Sports yatsinze 3, zinganya 2. Umukino ubanza uyu mwaka, Rayon yatsinze Kiyovu 2-0.

 

ESPOIR FC v RAYON SPORTS (12 KAMENA 2016)

Imwe mu makipe agaragaza kunanira ikipe ya Rayon Sports harazamo Espoir FC. Iyi kipe yo hakurya y’ ishyamba rya Nyungwe imaze gutesha Rayon Sports amanota kenshi mu mikino itanu iheruka kuzihuza muri shampiyona haba i Kigali cyangwa i Rusizi.

Espoir FC mbere yo gukina na Rayon Sports izabanza isure Rwamagana City nayo ikomeje guharanira kutamanuka, uyu mukino niramuka iwutsindiwe i Rwamagana izakina na Rayon Sports ishaka intsinzi kuko bitabaye ibyo yaba iri kujya ahabi.

  • Mu mwaka wa 2014 niho Espoir FC iheruka gutsinda Rayon Sports mu mukino wo kwishyura ibitego 2-1.
  • Mu mikino 5 iheruka kuzihuza, Espoir FC yatsinze umwe, Rayon itsinda ibiri, zinganya 2.
  • Espoir FC irasabwa amanota 10 mu mikino 4 kugirango yizere kutamanuka.
  • Umukino ubanza, amakipe yanganyije 1-1 umukino wakiriwe na Rayon Sports.
  • AS Kigali niyo kipe yonyine ikomoka i Kigali yatsindiye Espoir FC i Rusizi uyu mwaka.
  • AS Kigali na Etincelles niyo makipe amaze gukura amanota atatu I Rusizi uyu mwaka w’ imikino.
  • Espoir imaze kunganyiriza iwayo imikino 7 uyu mwaka. Niyo kipe imaze kunganya imikino myinshi ku kibuga cyayo muri shampiyona 2015-16.

 

RAYON SPORTS v AMAGAJU FC (15 KAMENA 2016)

Ikipe y’ Amagaju FC nayo ishobora kuba yamanuka mu kiciro cya kabiri urebye uko urutonde ruhagaze. Iyi kipe irasabwa byibura gutsinda imikino 2 mu mikino 4 isigaje kugirango yizere umutekano.

Iyi kipe ikomoka mu majyepfo mu mujyi wa Nyamagabe imaze imikino itanu ntakitwa amanota atatu ibona.

Mbere yo guhura na Rayon Sports, Amagaju azaba yakinnye na APR FC ndetse na Rwamagana City zombi izakira I Nyamagabe. Aya makipe niyo azaba ipfundo ku ikipe y’ Amagaju kuko ibizi neza ko ishobora kumanuka idacunze neza. Amagaju nakura amanota kuri aya makipe, bishobora korohera Rayon Sports kuhacana umucyo.

  • Amaguju amaze imikino 5 ikurikirana adatsinda uyu mwaka, imikino myinshi ishoreranye yamaze nta ntsinzi uyu mwaka ni 6.
  • Amagaju FC ntaratsinda ikipe nimwe mu zikomoka i Kigali uyu mwaka muri shampiyona.
  • Mu mikino 5 amagaju aheruka gukinira Nyamagabe, yatsinze 2, anganya 1, atsindwa 2.
  • Amagaju amaze kunganya imikino 10, anatsindwa 10 uyu mwaka.

 

MUSANZE v RAYON SPORTS (10 NYAKANGA 2016

Niba hari ikipe yugarijwe muri iyi minsi Musanze FC irimo. Iyi kipe yo muntara y’ amajyaruguru ubu iri gucunganwa cyane n’ ikipe ya Rwamagana City aho muri izi zombi iyarangara gatoya yakwisanga mu kiciro cya kabiri. Musanze FC ni iya 14 ku rutonde n’ amanota 24 aho irusha Rwamagana City inota rimwe gusa.

Aho ibintu bikomereza uyu mukino, ni uko imikino yose Musanze ifite izaba iyikina nk’ umukino wa nyuma. Mbere yo guhura na Rayon Sports, Musanze FC izaba yakinnye na POLICE FC, APR FC ndetse na Rwamagana City.

Rayon Sports ni ukuvuga ko izerekeza I Musanze ku munsi wa nyuma wa shampiyona aho byashoboka ko Musanze izaba yamaze kumenya aho ihagaze cyangwa akazaba ari umukino wo gupfa no gukira kuri yo.

  • Mu mikino 5 iheruka, Musanze FC ntiratsinda Rayon Sports, zanganyije umukino umwe.

 

AS MUHANGA v RAYON SPORTS

Uyu ni umukino w’ ikirarane cy’ umunsi wa 26 wa shampiyona. Nubwo umukino ubanza amakipe yanganyije 0-0, AS Muhanga isa niyamaze kumanuka ntabwo bizayorohera guhagarika Rayon Sports. Uyu mukino wo utarabonerwa italiki uzakinirwaho, urasa nuzorohera Rayon Sports.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # MUGABO 2016-05-25 10:07
NIBYIZA KUBA UBUYOBOZI BWA APR RAYON SPORTS YAHITA ITWARA IGIKOME
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version