RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

AS Vita Club yaguze umunyarwanda Sugira Ernest imaze guhanwa na CAF

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo imaze gusezererwa mu irushanwa rya CAF Champions League nyuma yo guhamwa icyaha cyo gukinisha umukinnyi wari mu bihano muri iri rushanwa inkuru itari nziza ku munyarwanda Sugira Ernest wamaze gusinyira iyi kipe.

Nkuko ishyirahamwe ry' umupira w' amaguru muri Afurika ribitangaza, AS Vita Club izize gukinisha umukinnyi Idrissa Traoré, wahanwe ubwo yakiniraga ikipe ya Stade Malien de Bamako yo muri Mali mu mwaka wa 2015 akaza guhanwa na CAF imikino 4 mbere yuko yerekeza mu ikipe ya AS Vita Club de Kinshasa (RD Congo).

 

Idrissa Traoré yasibye umukino umwe gusa, indi itatu arayinyereza asubizwa mu kibuga aho AS Vita Club yamukinishije ku mukino wa Champions League bahura na Mafunzo du Zanzibar muri Gashyantare uyu mwaka.

 

Nkuko amategeko ya CAF abiteganya, ikipe yakoresheje umukinnyi utujuje ibisabwa ihanishwa kuvanwa mu irushanwa igasimbuzwa ikipe biheruka guhura. Vita Club ikaba ihise isimbuzwa muri Orange Champions League 2016 ikipe ya  Mamelodi Sundowns yo muri Afurika yepfo kuko niyo kipe iheruka gusezererwa na Vita Club.

 

Amakipe akaba yiteguye gushyirwa mu matsinda kuri uyu wa kabiri akamenya uko azambarana mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup uyu mwaka.

 

Umunyarwanda Sugira Ernest ukinira AS Kigali wamaze kugurwa n’ ikipe ya Vita Club yifuzaga kumukoresha cyane cyane muri iyi mikino, akaba nawe abihombeyemo aho yari yitezwe kurebwa n’ amahanga akina mu irushanwa cya Orange CAF champions League.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # luyeye.christian@y 2018-12-29 20:51
Salut,s'il vous plait aidé moi avoir les informations de sport en langue française. Merci !!!
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version