RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Manchester United yirukanye umutoza Louis Van Gaal

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umutoza Louis van Gaal yamaze kwirukanwa n’ ikipe yatozaga ya Manchester United aho byitezwe ko agiye gusimburwa n’ uwahoze atoza Chelsea Jose Mourinho nawe wirukanwe muri uyu mwaka.

Nkuko tubitesha BBC, Van Gaal warumaze imyaka ibiri muri itatu yari yasinye, asigiye United igikombe cya FA Cup yatwaye kuri uyu wa gatandatu ubwo yatsindaga Crystal Palace ibitego 2-1 hitabajwe iminota yinyongera.

Van Gaal w’ imyaka 64, yageze muri United avuye gutoza ikipe y’ igihugu y’ ubuhollande mu mikino y’ igikombe cy’ isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, aho mu mwaka we wa mbere United yarangije ku mwanya wa kane naho uyu mwaka Man Utd irangije ku mwanya wa gatanu ikazakina Europa League.

Man utd yinjije ibitego 49 muri shampiyona uyu mwaka, nibyo bicyeya yinjije kuva mu mwaka 1989-90.

Byitezwe ko kuri uyu wa kabiri aribwo Jose Mourinho yemezwa nk’ umutoza mushya wa Manchester United.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version