RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Sevilla iciye agahigo imbere ya Jurgen Klopp wandikishaga amateka atari meza

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye yubatse amateka akomeye aho ariyo kipe rukumbi imaze gutwara igikombe cya Europa League inshuro nyinshi (5) ndetse ni nayo kipe imaze kugitwara inshuro eshatu zikurikirana naho umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp uba umukino wa gatanu ikurikirana atakarije ku gikombe.

Sevilla yabigezeho nyuma yo gutsinda Liverpool kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu aho yatsindaga ikipe ya Liverpool ibitego 3-1 mu mukino wabereye mu busuwisi.

Liverpool niyo yafunguye amazamu ku munota wa 35 ku gitego cya Daniel Sturridge, gusa Sevilla yaje kwisubiraho mu gice cya kabiri ishyiramo ibitego 3 byatsinzwe na Kevin Gameiro ndetse na Koke watsinzemo bibiri.

Uyu ni umukino wa gatanu Sevilla igeze ku mukino wa nyuma kuva iri rushanwa ryakitwa Europa League, gusa ntiratsindirwa na rimwe ku mukino wa nyuma.

Liverpool yashakaga gutwara iki gikombe ngo ibe yasohokera ubwongereza umwaka utaha muri UEFA Champions League, yatashye yimyiza imoso hamwe n’ umutoza wayo Klopp ukomeje kudahirwa n’ imikino ya nyuma.

Uyu ni umukino wa nyuma wa 5 ikurikirana Kloop atakaje mu myaka itarenze itatu,

2016 Europa league,
2016 Capital One Cup,
2015 German Cup ,
2014 German Cup,
2013 Champions League.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version