RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Gicumbi FC ikoze amateka ku makipe ayoboye urutonde rwa shampiyona

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Gicumbi FC ibashije gukura inota rimwe ku ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumara imikino ine ikurikirana itsindwa muri shampiyona y’ igihugu uyu mwaka Azam Rwanda Premier League aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 bitumye yubaka izina uyu mwaka aho amakipe ayoboye urutonde iyatesheje amanota.

Kuri stade ya Kigali I Nyamirambo niho Rayon Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’ umunsi wa 25 wa shampiyona igeze ahakomeye. Rayon yashakaga gutsinda uyu mukino igakomeza gusatira APR FC ariko siko byagenze kuko yongeye gutakaza umukino wa kabiri nyuma yo kunganya na Sunrise ubusa ku busa mu cyumweru gishize.

Nta kipe nimwe mu makipe ane ku rutonde rwa shampiyona itaratakaje amanota kuri Gicumbi FC uyu mwaka wa shampiyona aho yanganyije na APR FC 0-0, inganya na Mukura VS 1-1, inganya na AS Kigali 1-1 ndetse inanganya na POLICE FC 1-1 mbere yuko inganya na Rayon Sports nayo 1-1.

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yari yakoze impinduka azana Niyonkuru Radju wasimbuye Manzi Thierry , Kasirye Davis warumaze iminsi adakina aho yari yaragiye iwabo muri Uganda nawe abanza mu kibuga.

Ku ruhande rwa Gicumbi FC, yari yatsinzwe imikino ine iheruka na Mukura 3-0, Police 3-0, APR FC 3-0 na Rwamagana City 2-1, Ruremesha Emmanuel nawe kuri iyi nshuro kandi yari yongeye kubanzamo umuzamu we wa mbere Tchomba Musikira Delphin, myugariro Rucogoza Aimable ‘Mambo’, naho Mutebi Rashid abanza ku ntebe y’abasimbura.

Rayon Sports ni ubusanzwe ni yo yabanje kwiharira iminota myinshi ibanza y’umukino ariko amahirwe atandukanye yabonetse ku bashaka ibitego byayo bari barangajwe imbere na Kasirye Davis na Ismaila Diarra bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Ndayishimiye Antoine Dominique yaje kubonera Gicumbi igitego ku munota wa 79 w’ umukino, kiba igitego cye cya 7 muri uyu mwaka wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cyaje kwishyurwa ku munota wa 84 na Ismaila Diarra kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Nshuti Dominique Savio.

Rayon Sports ikaba igumye ku mwanya wa kabiri n’ amanota 53 aho APR FC iyoboye n’amanota 55, irakira Kiyovu Sports mu mukino urabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Gicumbi FC yagumye ku mwanya wa munani n’ amanota 31 aho iyanganya na Bugesera yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye I Nyamata.

Wari uzi ko?

  • 1.    APR FC niyo kipe yonyine imaze gukura amanota atatu ku kibuga cya Bugesera I Nyamata muri uyu mwaka wa shampiyona.
  • 2.    Gicumbi FC imaze kunganya n’ amakipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona uyu mwaka. Yanganyije na APR FC, AS Kigali, Mukura VS ndetse na Rayon Sports. nta yindi kipe irabikora uyu mwaka.
  • 3.    Uyu ni umukino wa gatandatu gicumbi inganyirije hanze uyu mwaka.
  • 4.    Uyu ni umukino wa 23 ikurikirana Rayon Sports imaze idatsindwa uyu mwaka.

 

Azam Rwanda Premier League, Umunsi wa 25

Kuwa Kabiri, tariki ya 17 Gicurasi 2016

Bugesera FC 2-1 Sunrise FC

Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC

Kuwa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2016

Marines vs AS Kigali- Umuganda

Rwamagana City vs AS Muhanga- Rwamagana Police Pitch

Amagaju FC vs Mukura VS- Nyagisenyi

APR FC vs SC Kiyovu Sports -Stade de Kigali

Espoir FC vs Police FC- Kamarampaka

Kuwa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2016

Musanze FC vs Etincelles- Nyakinama

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version