RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ese ikipe izatwara Europa League uyu mwaka izatahana agafaranga kangana gute?

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ikipe ya Liverpool na Sevilla zigiye kwambarana kuri uyu wa gatatu mu mukino wa nyuma w’ irushanwa ryakabiri rihuza amakipe yo ku mugabane w’ uburayi umukino uzabera mu busuwisi mu mugi wa Basel.

Hagati ya Liverpool na Sevilla, izazamura iki gikombe cya Europa League aho amakipe yombi azacakirana kuri stade ya St-Jakob Park kuwa Gatatu n’ ijoro, izahita ibona itike y’ umwaka utaha muri UEFA Champions League; ariko si ibyo gusa kuko hari n’ agatubutse ikipe izatwara iki gikombe izaba yibitseho.

Uyu mwaka, akayabo ka miliyoni €229 niko UEFA izagabanya amakipe yose yageze muri iri rushanwa aho yongerewe ugereranyije n’ umwaka ushize.

Kurenga amatsinda zikagera mu mikino yo gukuranwamo, Liverpool na Sevilla zahise zihabwa  €3.75m, gusa Liverpool yo yari yahawe ibihumbi €500,000 byo kuba yarabonye itike ndetse inahabwa €2.4m yavanye mu mikino y’ amatsinda aho Sevilla yo ntakintu yakuyemo kuko yageze muri Europa League isezerewe muri Champions League aho ntakintu ikipe igiyemo gutya ihabwa.

Umukino wose ikipe itsinze muri Europa League, ihabwa ibihumbi €360,000 naho yawunganya igahabwa €120,000. Ugendeye kuri ibi, Liverpool itozwa na Jurgen Klopp yakuyemo miliyoni eshatu z’ amaeuro (€3m) naho Sevilla ikuramo miliyoni €1.7 ahanini kuko yariri mu matsinda ya Champions League naho yakuye atari macyeya.

Mu bindi, UEFA iba yarateguye akayabo ka €152m zigabanwa amakipe yose yitabiriye irushanwa hagendewe ku buryo amateleviziyo yerekana iyi mikino mu bihugu aya makipe akomokamo. Ikipe icyura menshi ihabwa €10m.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ikipe izatsinda igatwara igikombe izahita ihabwa €6.5m naho iya kabiri ihabwe €3.5m nk’ ibihembo byo ku mukino wa nyuma.

Liverpool iramutse itwariye iki gikombe i Basel, irahabwa miliyoni €16.2 mbere yuko hajyaho y’ amafaranga miliyoni €152 amakipe agabana bitewe ni uko amateleviziyo yo mubwongereza yitwaye aho byibura Liverpool izageza hafi miliyoni 25 z’ ama Euro ivanye muri Europa League.

Ugereranyije, ikipe yabaye iyanyuma uyu mwaka muri Premier League shampiyona y’ abongereza ariyo Aston Villa, yahawe arenga gato miliyoni 13 z’ amaeuro aho ari kimwe cya kabiri cy’ amafaranga yose Liverpool yavana muri Europa iramutse iyitwaye.

Liverpool ariko irifuza gukina Champions League umwaka utaha kurenza kwinjiza aya mafaranga yo gutwara igikombe.

Sevilla niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi 4, naho Liverpool igifite inshuro 3.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version