RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rayon Sports ntakosa igomba gukora imbere ya Gicumbi, byinshi wamenya mbere y' umukino

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira Gicumbi FC mu mukino igomba gutsinda niba ishaka kuguma mu isiganwa ku gikombe cya shampiyona n’ ikipe ya APR FC aho aya makipe arushanya gusa amanota atatu.

Ni imikino y’ umunsi wa 25 igiye gukinwa muri iki cyumweru aho kuri uyu wa kabiri hateganyijwe imikino ibiri gusa, indi itandatu ikazakinwa kuri uyu wa gatatu taliki 18 Gicurasi.

Rayon Sports iri gutozwa na Masudi Djuma iri ku mwanya wa kabiri n’ amanota 52 aho izigamye ibitego 33 mu gihe APR FC ya mbere ku rutonde iyirusha amanota atatu ikaba izigamye ibitego 21 gusa Rayon Sports ifite ikirarane izakina na Etincelles.

Rayon Sports FC nta kosa igomba gukora muri uyu mukino uri bubere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuko gutakaza uyu mukino bizaba biyikomereye gukomeza gukurikira APR FC iyoboye urutonde.

Gicumbi FC y’ umutoza Ruremesha Emanuel iri ku mwanya wa 8 yakaniye ko idashaka kongera gutakaza undi mukino muri shampiyona kuko imaze iminsi nta ntsinzi ibona.

Wari uzi ko?

  1. Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, Rayon Sports yatsinze imikino 4, Gicumbi 1.
  2. Gicumbi FC imaze imikino ikurikirana 4 itsindwa muri shampiyona uyu mwaka. Niyo myinshi yatakaje ikurikirana.
  3. Gicumbi FC ntiratsindwa cyangwa ngo itakaze imikino itanu ikurikirana uyu mwaka.
  4. Gicumbi FC imaze kwinjizwa ibitego 11 mu mikino 4 iheruka gukina, yinjije kimwe.
  5. Gicumbi FC yasohotse, yatsinze imikino 2 gusa, itsindwa 4 inanganya 5 muri shampiyona uyu mwaka.
  6. Intsinzwi ikomeye Gicumbi yagize yasohotse uyu mwaka ni 2-0 yinjijwe na Etincelles i Rubavu.
  7. Mu mikino 24 Gicumbi FC yakinnye, 8 niyo itinjijwemo igitego naho 9 niyo itabashije gutsinda igitego.
  8. Ugutsinda gukomeye mu rugo Rayon Sports yakoze ni ugutsinda Musanze FC 3-0.
  9. Mu mikino 5 iheruka muri shampiyona, Rayon Sports yinjijemo ibitego 15 yinjizwa ibitego 2
  10. Mu mikino 23 imaze gukina uyu mwaka muri shampiyona, Rayon Sports ntiyigeze yinjizwa igitego mu mikino 17. Yananiwe kwinjiza igitego mu mikino 4.
  11. Intsinzi ya Rayon Sports iyariyo yose imbere ya Gicumbi FC irayiraza ku mwanya wa mbere.
  12. Rayon Sports imaze gutsindwa umukino umwe gusa uyu mwaka wa shampiyona. AS Kigali iyitsinda 1-2 ku munsi wa kabiri wa shampiyona.
  13. Rayon sports imaze gutakaza imikino ibiri ikurikirana inshuro ebyiri muri uyu mwaka. Yatinzwe na AS Kigali ihita ikurikizaho kunganya na Etincelles. Ku munsi wa 5 wa shampiyona, yanganyije na POLICE FC ihita inakurikizaho ku nganya na APR FC.

Mu wundi mukino utegerejwe kuri uyu wa kabiri, Bugesera FC irakira Sunrise  FC i Nyamata aho Bugesera idaheruka gutsinda igiye kwakira Sunrise iheruka kubuza Rayon Sports amanota.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 10 ikeneye amanota atatu kurenza uko Sunrise FC ya 7 iyakeneye, kuko gutsinda kwayo kuri buhite kuyizamuraho imyanya 3 ku rutonde rwa shampiyona mu gihe Gicumbi yaba yatsinzwe na Rayon Sports.

Nshimiyimana Aboubakar ukinira Bugesera ntari bukine uyu mukino kubera amakarita y’ umuhondo.

Umukino ubanza, aya makipe yanganyije 1-1 mu mukino wabereye i Rwamagana.

Wari uzi ko?

  1. Sunrise FC ntiranganya na rimwe yasohotse. Yatsinzwe 8 itsinda 2.
  2. Mu mikino 7 iheruka, Bugezera yatsinze umwe gusa, inganya umwe, indi 5 irayitsindwa.
  3. Bugesera FC imaze gutsindirwa ku kibuga cyayo I Nyamata rimwe gusa uyu mwaka. APR FC iyitsinda 1-0.

Azam Rwanda Premier League, Umunsi wa 25

Kuwa kabiri, 17 Gicurasi 2016
Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)
Rayon Sports FC vs Gicumbi Fc (Stade de Kigali)

Kuwa gatatu, 18 Gicurasi 2016
Marines Fc vs AS Kigali (Umuganda)
Musanze Fc vs Etincelles Fc (Nyakinama)
Rwamagana City FC vs AS Muhanga (Rwamagana Police Pitch)
Amagaju Fcv vs Mukura VS (Nyamagabe)
APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
Espoir FC vs Police FC (Rusizi)

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version