RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Marcus Rashford ahamagawe mu ikipe y’ ubwongereza izakina Euro 2016

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’u burayi ritangire mu bufaransa tariki 10 Kamena kugeza tariki 10 Nyakanga 2016 ; umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ abongereza Roy Hodgson yatangaje abakinnyi 26 bagatateganyo hajemo umukinnyi w’ imyaka 18 Marcus Rashford utarakinira ikipe nkuru na rimwe.

Muri aba bakinnyi 26 yahamagaye, muri abo 23 nibo bazitabira irushanwa abandi 3 bazasezererwa tariki 27 Gicuransi 2016 mu gihe italiki ya nyuma yo gutanga urutonde ari taliki 31 Gicurasi.

Umukinnyi wa Arsenal Theo Walcott, myugariro wa Everton Phil Jagielka ndetse na  Mark Noble wa West Ham bose ntibahamagawe.

Urutonde rwashyizwe ahagaragara n’umutoza Roy Hodgson rugaragaraho amazina atamenyerewe cyane mu ikipe y’igihugu.

Marcus Rashford w’ imyaka 18 ntarakinira ikipe nkuru y’ ubwongereza umukino numwe, akaba yarahawe icyizere n’ umutoza Van Gaal muri Man utd aho yatsinze ibitego 4 mu mikino ibiri yabanje gukina mu ikipe nkuru ya Manchester united agahita ahabwa umwanya mu ikipe nkuru aho afitemo ibitego 7 mu mikino 16 yakinnye.

Jack Wilshere uvuye mu mvune kuva mukwezi kwa munani umwaka ushize, aho kuva icyo gihe yabanje mu kibuga ku mukino umwe gusa wo ku munsi wa nyuma na Aston Villa nawe yahamagawe mu ikipe itegurwa kujya mu bufaransa.

Hahamagawe kandi umunyezamu Tom Heaton wa Burnley yatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri (championship) bityo umwaka utaha ikazagaragara mu cyiciro cya mbere (premier league).

Amakipe ahagarariwe cyane ni Liverpool na Tottenham zombi zifitemo batanu ; Manchester city na Manchester United zifitemo batatu naho Leicester City iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y’ubwongereza ihagarariwe n’abakinnyi babiri aribo Jamie Vardy na Danny Drinkwater

Three Lions ikipe y’igihugu cy’ubwongereza iri mu itsinda B hamwe na Russie, Pays de Galles na Slovaquia umukino ubwongereza buzakina mbere bazahura na Russie tariki 11 Kamena 2016 i  Marseille.

 

Abakinnyi bahamagwe by’ agategayo:

Abanyezamu : Joe Hart (Manchester City, Fraser Foster (Southampton), Tom Heaton (Bunley)

Ba myugariro: Ryan Bertrand (Southampton), Gary Cahill (Chelsea), Nathanael Clyne (Liverpool), Danny Rose (Tottenham), Chris Smalling (Manchester United), John Stones (Everton), Kyle Walker (Tottenham)

 Abo hagati: Dele Alli(Tottenham), Ross Barkley (Everton); Fabian Delph (Manchester City), Eric Dier (Totenham), Danny Drinkwater (Leicester), Jordan Henderson (Liverpool) ,Adam Lallana (Liverpool), James Milner (Liverpool), Raheem Sterling (Manchester City), Andros Townsend (Newcastle United), Jack Wilshere (Arsenal).

Ba rutahizamu: Harry Kane (Tottenham), Marcus Rashford (Manchester United), Wayne Rooney ( Manchester United), Daniel Sturridge (Liverpool) na Jamie Vardy (Leicester).

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version