RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amakipe 5 Zlatan Ibrahimovic ashobora kwerekezamo nyuma yo kuva muri PSG

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wari ufatiye runini ikipe ya Paris Saint Germain mu bufaransa n’igihugu cye cya Sweden aherutse gutangaza ko azava mu ikipe ya PSG amasezerano ye narangira ku itariki 30 Kamena uyu mwaka ariko haribazwa ikipe azahita yerekezamo kuko atarayitangaza.

Nubwo Zlatan afite imyaka 34 aracyagaragaza imbaraga zo gukora akazi ashinzwe ko gutsinda ibitego kuko nk’uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 48 mu mikino 51 yakinnye mu marushanwa yose.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru THE MIRROR cyo mu bwongereza cyagerageje kureba amakipe atanu Zlatan Ibrahimovic ashobora kuba yakwerekezamo :

 

CHELSEA

Ku mwanya wa mbere aba bongereza bahashyize ikipe y’iwabo Chelsea ; Amahirwe yo gukinira Chelsea yari kuba menshi cyane iyo Jose Morinho aza kuba akiyitoza kuko Zlatan yigeze gutangaza ko yumva yifuza gutozwa na Mourinho  ariko nanone kuba Falcao ashobora kugenda, ahazaza ha Loic Remy na Diego Costa hakaba hashidikanywaho muri Chelsea, umutoza mushya wa Chelsea Antonio Conte azaza akeneye rutahizamu bityo umukinnyi Zlatan Ibrahimovich umaze ingoma nyinshi mu kibuga kandi witangarije ko yifuza gukina mu bwongereza ashobora kwitabazwa na Conte.

 

ARSENAL

Ku mwanya wa kabiri haraza ikipe ya Arsenal. Arsene Wenger aherutse gutangaza ko ibitego byarumbye mu ikipe ya Arsenal uyu mwaka bigaragara ko yaba akeneye rutahizamu kandi rwose Zlatan aka kazi ko gushaka ibitego yagashobora nubwo Premier League itandukanye na Ligue 1.

Gusa ubwo Zlatan yari afite imyaka 17 Wenger yigeze kumusaba gukinira Arsenal amutera utwatsi; ese ubu byashoboka ko noneho ava ku izima agakina muri Arsenal? Kubera ko imyaka imaze kuba myinshi wenda azabyemera.

Ikindi cyatuma Wenger afata Zlatan ni uko uyu mugabo atazaba agurwa ahubwo azaba arangije amasezerano. Ibi nabyo biri mubyatuma Wenger udakunda gutanga akayabo kubakinnyi amwifatira akamufasha gushaka ibikombe byamubereye ingume.

 

AC MILAN

 

Ubwo Zlatan yabazwaga ibijyanye no kugaruka mu ikipe yahoze akinira ariyo AC Milan yatangaje ko ari ikipe ahoza ku mutima, ko ari ikipe nziza yakiniye. Yagize ati “nubundi kuva muri AC Milan si njye wabishatse; ni abandi bantu ariko nyine ni uko byagenze.

Gusa abakinnyi bakuze muri iyi myaka gukina muri Serie A shampiyona yo mu butariyani birabahira ariko haribazwa ikibazo noba umushahara Zlatan akeneye yawubona muri AC Milan ubu isigaye ifata abakinnyi batayihenze ku mushahara.

 

MANCHESTER UNITED

Ikipe ya Manchester United nayo iraza ku rutonde ariko yo ni mu gihe umutoza Jose Mourinho yaba asimbuye Louis Van Gaal gutoza iyi kipe. Manchester United ikeneye umuntu wo kubafasha kongera ibitego agafatanya na Antonio Martial na Wayne Rooney ndetse ifite n’ubushobozi bwo kumuhemba ariko ikintu kitapfa koroha ni uko Zlatan ayikinira mu gihe Van Gaal yaba akiyibereye umutoza.

Van Gaal ni umutoza ugaragaza gukunda guha amahirwe abakinnyi bakiri batoya kurenza kwitabaza abasaza. Byagorana rero ko yajya kuzana uyu mugabo w’ imyaka 34 kandi afite ikipe y’ abana ya Manchester United yaremamo andi mazina nkuko yatangiye kubyerekana uyu mwaka.

Ibi bitandukanye na Jose Mourinho aho we aza ashaka intsinzi mu nzira iyariyo yose atitaye kuri ejo hazaza h’ ikipe arimo. Mourinho rero yaramuka yerekeje Old Trafford, Zlatan ashobora kumukurikira.

 

LA GALAXY

Muri Major League Soccer shampiyona ya Leta zunze ubumwe za America haba hitezwe kujya abakinnyi b’ibyamamare bakuze, aha niho umunyamakuru wo mu butariyani witwa Allessandro Alciato yatangarije ko amahirwe ya Zlatan yo kuba yajya muri La Galaxy isanzwe ikinamo Steven Gerrard wahoze ari kapiteni wa Liverpool FC nawe (Zlatan) afite amahirwe angana na 90% yo kuhakina.

Iyi kipe ikundwa n’ abakinnyi bakanyujijeho kuko nayo ibaha buri kimwe cyase bakeneye kandi hanyuzemo icyamamare David Beckham  ufitanye umubano ukomeye na Zlatan akaba yamugira inama yo kujya kuyora agatubutse muri America dore ko iyi kipe ifite n’ubushobozi bwo kumuhemba.

Andi makipe yatekerejweho ni Liverpool, Tottenham, Juventus, Inter Milan na Malmo y’ iwabo muri Sweden.

 

Kuva yatangira gukina nk’ uwabigize umwuga, Zlatan Iblahimovic yanyuze mu makipe Malmo, Ajax, Juventus, Inter Milan, FC Barcelona, AC Milan na Paris Saint Germain yaragikinira aho mu mikino 122 yayikiniye yatsinze ibitego 113.

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version