RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ikibazo cy' umutekano gitumye umukino wa Manchester United na Bournemouth isubikwa

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Nyuma yaho havumburiwe umuzigo muri stade ya Old Trafford ikiniramo ikipe ya Manchester United mu bwongereza, hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino warugiye guhuza ikipe ya Manchester United yakiraga Bournemouth kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi za Kigali.

Wari umukino wasozaga shampiyona y’ ubwongereza aho Manchester United imaze gutangaza ko umukino usubitswe kubera umuzigo utazwi wabonetse muri stade ahagana mu mayepfo y’ iburengerazuba bwa stade Old Trafford bigatuma abafana basohorwa muri stade.

Ibintu byatangiye gucibwa amarenga ubwo haburaga iminota 25 ngo umukino utangire nibwo hacanwaga ikimenyetso cyerekanaga ko harimo ikibazo cy’ umutekano nibwo abafana bicara ahitwa Stretford End ndetse nahitiriwe  Sir Alex Ferguson batangiye gusohorwa byaje gukurikirwa no gucana itara ryo hejuru ya stade ryerekana ko stade ibayemo ikibazo aho byari bigeze ku isaha ya 15:40 hano I Kigali (14:40GMT).

United yahise inyuza kuri twitter itangazo  yemeza ko umukino uri bukererwe kubera umuzigo utazwi wabonetse muri stade ahagana mu mayepfo y’ iburengerazuba bwa stade Old Trafford.

Ariko nyuma yaho gatoya ahagana 16:00 hano I Kigali, United yahise yemeza ko umukino utakibaye kuri iki cyumweru aho igipolisi cyo mu mujyi wa Manchester cyamaze kugera muri stade ya Old Trafford bitwaje imbwa zabugenewe ngo bashakishe icyateza umutekano mucyeya cyose.

Italiki uyu mukino uzakinirwaho ntiratangazwa.

Man United irarushwa amanota abiri na mucyeba wayo Man City aho gutsinda Bournemouth bishobora kuyihesha itike ya Champions League umwaka utaha mu gihe Manchester City yaba yatsinzwe.

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version