RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Kayiranga yahamagaye abakinnyi 24 bagiye kwitegura ikipe ya Misiri U20

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru y’ abatarengeje imyaka 20 Kayiranga Jean Baptiste yahamagaye abakinnyi 24 bagateganyo agiye gutegurira umukino uzahuza Amavubi U20 n’ ikipe y’ igihugu ya Misiri U20 mu mukino wo gushaka itike y’ igikombe cya Africa cy’ abatarengeje imyaka 20.

Kayiranga yahamagaye aba bakinnyi nyuma yaho CAF isezereye Uganda kubera gukinisha umukinnyi James Aheebwa ufite ibyangombwa bibiri bitandukanye maze u Rwanda ruba arirwo rwemerwa kuzahura na Misiri mu majonjora y’ imikino y’ ingimbi izabera muri Zambia 2017.

Amavubi U20 azakira ikipe ya Misiri taliki 21 Gicurasi 2016 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati ya 10-12 Kamena 2016.

U Rwanda rwari rwanganyije na Uganda hano I Kigali 1-1, ruza gusezererwa nyuma yo gutsindirwa muri Uganda ibitego 2-1.

Amavubi yahamagawe ntarimo umukinnyi wagaragaye mu mikino ibiri yabanje Niyonkuru Aman (Amagaju FC) kubera amakarita abiri y’ umuhondo yabonye ku mikino yombi ya Uganda ariko hakaba hahamagawe abakinnyi bashya bavuye mu makipe y’ ikiciro cya kabiri aribo Longalonga Prince na Ntakirutimana Jean de Dieu kuva muri Pepiniere Fc, umukinnyi wo hagati mu Isonga Fc Bonane Janvier, rutahizamu wa Interforce Fc Niyongira Danny ndetse n’ umwe wo mu kiciro cya mbere rutahizamu wa Marines Fc Usabimana Olivier.

Abakinnyi 24 b’ agateganyo bahamagawe mu ikipe Amavubi U20:


Abazamu: Nzeyurwanda Jimmy (Isonga Fc), Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu) na Ahishakiye Heritier (Bugesera Fc)

Abakina bugarira: Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Longalonga Prince (Pepiniere Fc), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Sibomana Arafati (Amagaju Fc), Ntakirutimana Jean de Dieu (Pepiniere Fc), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare Fc), Ngabo Mucyo Fredy (AS Muhanga) na Nsabimana Aimable (Marines Fc).

Abakina hagati: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Itangishaka Blaise (Marines Fc), Bonane Janvier (Isonga Fc), Yamini Salum (SC Kiyovu), Ntirushwa Aime (Interforce) and Manishimwe Jabel (Rayon Sports) na Iradukunda Laurent (Vipers SC, Uganda)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Academy), Niyongira Danny (Interforce Fc), Biramahire Abbeddy (Bugesera Fc), Vedaste Niyibizi (Sunrise Fc) na Usabimana Olivier (Marines Fc).

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version