RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ubufaransa bwashyize ahagaragara abakinnyi 23 buzifashisha muri Euro 2016

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa Didier Deschamps yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu gukina imikino ya nyuma y’amakipe yo ku mugabane w’u burayi iteganyijwe kubera iwabo mu bufaransa kuva tariki 10 Kamena kugeza tariki 10 Nyakanga 2016 akaba ari ku nshuro ya 15 rizaba ribaye.

Ubufaransa nibwo buzakira iyi mikino ntibwigeze buhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma aho buri mu itsinda A  buri kumwe na Romania, Albania na Suisse ; umukino buzakina bwa mbere uzaba ufungura irushanwa uzabuhuza na Romania Kuwa Gatanu tariki 10 Kamena 2016.

 

Aba nibo bakinnyi 23 batoranyijwe nkuko tubikesha Lequipe

Abanyezamu : Hugo Lloris (Tottenham) , Steve Mandanda (Marseille)  na Benoît Costil (Rennes).

 

Ba myugariro: Patrice Evra (Juventus) , Lucas Digne (PSG, yatijwe AS Roma), Bacary Sagna (Manchester City) , Christophe Jallet (Lyon) , Raphaël Varane (Real Madrid) , Laurent Koscielny (Arsenal), Eliaquim Mangala (Manchester City)  na  Jérémy Mathieu (FC Barcelone).

 

Abo hagati: Paul Pogba (Juventus) , Blaise Matuidi (Paris Saint Germain, Yohan Cabaye (Crystal Palace), Lassana Diarra (Marseille), Moussa Sissoko (Newcastle United), N’Golo Kanté (Leicester City).

 

Ba rutahizamu: Olivier Giround (Arsenal), André-Pierre Gignac (Tigre UANL), Antoine Griezman (Atletico Madrid) , Dimitri Payet (Westham), Anthony Martial (Manchester United) , Kingsley Coman (Juventus, yatijwe Bayern Munich).

 

Hari kandi abandi bakinnyi biyongera kuri aba 23 batoranyijwe bashobora kuzifashishwa mu gihe bakenerwa byihuse hagize ugira ikibazo muri aba 23 babanje:

Abo ni Alphonse Areola, Hatem Ben Arfa, Kevin Gameiro, Alexandre Lacazette, Adrien Rabiot, Morgan Schneiderlin, Djibril Sidibé na Samuel Umtiti.

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version