RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Intwari 10 za ruhago z' itabye Imana ziguye mu kibuga

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Abakinnyi bakomeje kwitaba Imana baguye mu kibuga aho baba binjiye mu kibuga nk’ ibisanzwe nyamara bagasohorwamo batameze neza kubera indwara z’ itandukanye bikurikirwa no kwitaba Imana.

RwandaSport.com yifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo Foot+, Lequipe, France24, BBC n’ ibindi twabateguriye abakinnyi 10 bitabye Imana baguye mu kibuga akenshi bazize indwara y’ umutima guhera mu mwaka wa 2003.

 

Marc-Vivien Foé ( Kamena 2003)

Marc-Vivien Foé yari umunyacameroun witabye Imana taliki 26 Kamena 2003 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa Confederation cup wahuzaga Cameroun na Colombie. Foe warugeze ku myaka 28, yari myugariro wo hagati yari yaranyuze mu makipe nka Lyon na Lens mu bufaransa yaje kwitura hasi mu kibuga aho yahise ajyanwa kwa muganga aza gushiramo umwuka nyuma y’ amasaha macyeya azize indwara y’ umutima.

Kugeza ubu, uyu mukinnyi hari igihembo cy’ amwitiriwe muri shampiyona y’ abafaransa aho hahembwa umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza kurusha abandi kitiriwe uyu mugabo Foe waguye mu kibuga mu mwaka wa 2003.

 

Miklos Feher (Mutarama 2004)

Taliki 25 Mutarama 2004, Miklos Feher yaje gufatwa n’ umutima ubwo yakinaga umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Benfica na Victoria Guimaraes, aho Feher yahawe ikarita y’ umuhondo agahita agwa hasi. Uyu musore wari ufite imyaka 24 wakomokaga muri Honguriya yaje kugwa kwa muganga aho yavurirwaga.

 

Serginho (Ukwakira 2004)

Myugariro wari ukomeye wakomokaga muri Brazil, Serginho yaguye mu bitaro nyuma y’ amasaha macyeya gusa abigejejwemo nyuma yo gufatwa n’ umutima ku mukino wahuzaga Sao Caetano na Sao Paulo taliki 27 Ukwakira 2004.

Ubwo yitabaga Imana ku myaka 30, abaganga bemeje ko umutima we wari waremereye cyane aho warugeze ku magarama 600, ni ukuvuga ko wari wikubye inshuro ebyiri ku buremere bw’ umutima usanzwe.

 

Antonio Puerta (Kanama 2007)

Myugariro wakiniraga ikipe y’ igihugu ya Espagne, Antonio Puerta yataye ubwenge ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona muri La Liga mu ikipe yakiniraga ya Seville FC ikina na Getafe taliki 25 Kanama 2007.

Akimara kubura ubwenge akitura hasi, yajyanwe kwa muganga aho yamazeyo iminsi itatu ariko akaza kwitaba Imana ku myaka 22.

 

Phil O'Donnell (Ukuboza 2007)

Ubwo yiteguraga gusimbuzwa ku mukino wahuzaga ikipe ye Motherwell na Dundee United muri shampiyona ya Ecosse taliki 29 Ukuboza 2007, Phil O'Donnell wari kapiteni w’ iyi kipe yaje kwikubita hasi yitaba Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga ku myaka 30.

 

Endurance Idahor (Werurwe 2010)

Yakiniraga ikipe y’ igihugu y’ abakiri batoya ya Nigeria, Endurance Idahor yagize ikibazo ubwo habagaho kugongana n’ undi mukinnyi mu kibuga akagwa hasi ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona muri Sudan taliki 6 Werurwe 2010.

Idahor wari umwataka yagumye hasi aryamye mu kibuga atanyeganyega, ajyanwa kwa muganga nyamara ntiyatinzeyo kuko yahise yitaba Imana.

 

Piermario Morosini (Mata 2012)

Piermario Morosini yakiniraga ikipe ya Livourne yaguye hasi ubwo hakinwaga umukino muri shampiyona y’ ikiciro cya kabiri mu butaliyani akina na Pescara taliki 14 Mata 2012. Yashizemo umwuka akiri mu nzira ajyanwe kwa muganga ku myaka 25.

 

Gregory Mertens (Mata 2015)

Taliki 27 Mata 2015, ubwo hakinwaga umukino hagati y’ abakinnyi bakiri batoya ba KSC Lokeren, Gregory Mertens yafashwe n’ umutima maze ahita ajya muri koma (Coma). Uyu mubirigi w’ imyaka 24 yaje kwitaba Imana nyuma y’ iminsi itatu ari mu maboko y’ abaganga.

 

Patrick Ekeng (Gicurasi 2016)

Nyuma y’ urupfu rwa Marc-Vivien Foé (2003) rwasigaye mu mitima ya benshi cyane cyane muri Cameroun, uyu mwaka na none iki gihugu cyongeye gutakaza undi mukinnyi aho taliki 6 Gicurasi 2016 nibwo Patrick Ekeng wakinaga mu kibuga hagati yituye hasi mu kibuga nta wundi mukinnyi umukozeho ku munota wa 70 w’ umukino nyuma y’ iminota 7 gusa yinjiye mu kibuga ubwo ikipe ye Dinamo Bucarest yakinaga umukino wa shampiyona na Viitorul aho Ekeng yaje kugwa kwa muganga muri Romanie.

 

Jeanine Christelle Djomnang (Gicurasi 2016)

Umuntu avuze ko igihugu cya Cameroun aricyo gikomeje kugaragaza kwibasirwa n’ indwara y’ umutima mu bakinnyi ntiyaba abeshye.

Ubwo Isi yose yarikibabajwe n’ urupfu rwa Patrick Ekeng (6 Gicurasi 2016), iki gihugu cyongeye gutakaza undi mukinnyi ariko noneho w’ umugore wakinaga muri shampiyona ya Cameroun y’ abagore Jeanine Christelle Djomnang w’ imyaka 26 yaje gufatwa n’ umutima Ku cyumweru taliki 9 Gicurasi 2016 arimo yishyushya ubwo yiteguraga gukina umukino wahuzaga ikipe ye Femina Stars Ebolowa na Louves MINPROFF Yaounde muri Cameroun aho yaje kugwa hasi akajyanwa kwa muganga agashiramo umwuka akiri mu nzira ataragera kwa muganga.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Cameroun ryashyizeho igitabo cyo kwihanganisha imiryango y’ ababuze ababo kuri Ekeng na Djomnang bitabye Imana muri uku kwezi.

Imana yakire roho z’ izi ntwari za ruhago.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version