RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Abakunzi b’ikipe ya Liverpool mu Rwanda basuye urwibutso rwa Ntarama

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Abafana b’ikipe ya Liverpool bo mu Rwanda basuye urwibutso rw’abazize Genocide yakorewe abatutsi rwa Ntarama rwubatse mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kunamira abazize Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yo muri Mata 1994 no gufata mu mugongo abarokotse Genoside.

Ibi byakozwe kuri  iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 ahoba bakunzi ba Liverpool basaga 65 nibo basuye uru rwibutso aho basobanuriwe amateka ya Genocide mu Rwanda ndetse by’umwihariko Genocide yakorewe mu karere ka Bugesera urwibutso rwa Ntarama rwubatsemo. Ibi byakozwe muri iyi minsi 100 abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 22 Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Abakunzi ba Liverpool ntibaheranwe no kureba imipira ahubwo bazirikana inzirakarengane za Genocide Mata 1994Abakunzi ba Liverpool ntibaheranwe no kureba imipira ahubwo bazirikana inzirakarengane za Genocide Mata 1994Abakunzi ba Liverpool ntibaheranwe no kureba imipira ahubwo bazirikana inzirakarengane za Genocide Mata 1994

Nyuma yo gusobanurirwa no gutembera ibice bigize urwibutso rwa Ntarama, abagize itsinda ry’abafana ba Liverpool bageneye inkunga urwibutso  ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Frw).

Nyuma yo gusura urwibutso aba bakunzi ba Liverpool baremeye imiryango itatu yarokotse Genocide yakorewe abatutsi Mata 1994 aho batanze ibikoresho byiganjemo matora zo kuryamaho ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibyo kurya byose bifite agaciro kabarirwa mu bihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000 Frw).

Ku rwibutso basobanuriwe byinshi byabafashije gusobanukirwa ibyabereye NtaramaKu rwibutso basobanuriwe byinshi byabafashije gusobanukirwa ibyabereye NtaramaKu rwibutso basobanuriwe byinshi byabafashije gusobanukirwa ibyabereye Ntarama

Umuyobozi w’abafana ba Liverpool mu Rwanda Africa Innocent yagize ubutumwa atanga ku basuye urwibutso abashishikariza gukomeza gukunda igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Genoside kugirango ibyabaye ntibizongere ukundi ndetse ashimira ingabo zahoze ari iza RPF zahagaritse Genoside ubwo amahanga yareberaga ndetse by’umwihariko ashimira perezida wa Repuburika Paul Kagame ku bwitange yakoze bwo guhagarika Genoside.

Africa Innocent yatangarije Rwandasport.com ko ubusanzwe abafana ba Liverpool mu Rwanda basanzwe bahuriye mu matsinda ya WhatsApp na Facebook ariko bataramenya neza umubare nyakuri wabo kuko uko bukeye nuko bwije babona biyongereye ariko nko mu matsinda ya WhatsApp habarirwa abarenga 380 abo akaba ari nabo bakusanyije inkunga isaga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda yakoreshejwe mu rugendo bagiriye i Bugesera.

Baremeye abarokotse Genocide batishoboyeBaremeye abarokotse Genocide batishoboyeBaremeye abarokotse Genocide batishoboye

Nyuma yo kuva i Bugesera aba bakunzi b’ikipe ya Liverpool baganiriye ku bikorwa bisanzwe bibahuza harimo gutegura umukino bazakina n’ikipe y’abafana ba Chelsea mu mpera z’ukwezi kwa gatanu ; gutegura indi mikino ya itegura umwaka utaha w' imikino (pre-season) i Rubavu mu kwezi kwa karindwi aho bashobora no gukina umukino n’ ikipe y’ abakozi ba Bralirwa.

ikindi batekereza gukora ni ukwandikisha Fan Club yabo ikamenyekana ku rwego rw’izindi Fan Club ziri hirya no hino kw’isi zizwi na Liverpool FC ibyo bikaba biteganyijwe mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.

Abakunzi ba Liverpool basangiye ibyishimo n' abarokotse Genocide Abakunzi ba Liverpool basangiye ibyishimo n' abarokotse Genocide Abakunzi ba Liverpool basangiye ibyishimo n' abarokotse Genocide

Urugendo rwashojwe abafana ba Liverpool barebera hamwe umukino ikipe yabo yakinnye na Watford maze urangira ikipe ya Liverpool itsinze ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Roberto Firmino na Joe Allen.

Liverpool ubu iri ku mwanya wa 8 n’ amanota 58 aho isigaje imikino ibiri muri shampiyona harimo uwo izakira Chelsea kuri uyu wa Gatatu ndetse nuzayihuza na West Brom mu mpera z’ icyumweru aho ishaka kuyitsinda ngo izamuke ku rutonde rwa shampiyona ibe yabona itike ya Europa League.

Liverpool kandi uyu mwaka yanageze ku mukino wa nyuma wa Europa League aho izawukina na Sevilla ifite iki gikombe inshuro 4 zose ari nayo igifite kenshi (Liverpool igifite 3), ikipe izatwara Europa ikazitabira Champions League umwaka utaha.

Liverpool ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 1892 (imaze imyaka 123), ikaba ibarizwa mu mujyi wa Liverpool mu bwongereza aho ariyo kipe ifite abafana bagira umunezero ku kibuga mu bwongereza iyo ikipe yabo irimo gukina. Liverpool ifite ibikombe 18 bya Premier League, 5 bya Champions league akaba ari nayo kipe ifite abafana benshi mu bwongereza. 

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version