RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Inkuru y' akababaro ku bakunzi ba Vincent Kompany

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Kapiteni w’ikipe ya Manchester City Vincent Kompany akaba myugariro wagenderwagaho cyane mu ikipe ye y’ igihugu y’ ububirigi yatangaje ko atazitabira imikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’uburayi (Euro 2016) amarushanwa ateganyijwe kubera mu bufaransa guhera tariki  10 Kamena 2016 bitewe n’ikibazo cy’imvune.

Kompany wakunze kurangwa n’imvune uyu mwaka aho yahuye n’ imvune 5 zitandukanye,  yakiniye imikino 15 gusa  ikipe ye ya Manchester City mu mikino yakinnye muri shampiyona y’ ubwongereza uyu mwaka ndetse ku mukino wa Champions League ikipe ye iherutse gusezererwamo na Real Madrid muri ½ cy’irangiza yakinnye gusa iminota 10 ubundi ava mu kibuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yatangaje ko atazitabira Euro 2016, yavuze ko ababajwe cyane no kuba atazafatanya na bagenzi be guhagararira ububirigi muri aya marushanwa gusa yizeye bagenzi be ko bazabyitwaramo neza kandi nawe azaba ahari mu kubashyigikira.

“Sinzagaragara muri Euro. Kuri njye ni amakuru ababaje », Kompany w’ imyaka 30 yandika kuri facebook.

« Nakagombye kuba mpari, gusa nanjye nigiriye impuhwe. Nshobora kugira ubwoba bwejo hazaza hanjye, nkuko abandi bashobora kubikora. Nshobora kubivamo…gusa uwo ntiyaba ari njyewe  ».

“Ngiye gutuza kandi numve ko ari ibyiza gusa. Nzakomeza gukora ndetse nshyiremo imbaraga ntigeze nkoresha”.

“Nizeye inshuti zanjye n’ abakinnyi dukinana ko bazakora neza ndetse batume tubishimira mu irushanwa rya Euro rizabera mu bufaransa. Ubu noneho byemewe ndi umufana wabo kandi nzaba mpari mbashyigikiye.”

“Byanditse ndi ku buriri bwo kwa muganga, ntimucike intege”.

Ikipe y’ ububirigi iri mu itsinda E aho iri kumwe n’ igihugu cy’ ubutaliyani, Ireland na Sweden aho umukino wa mbere ububirigi buzawukina taliki taliki 13 Kamena bakina n’ ubutaliyani ku isaha ya saa tatu z’ ijoro.

 

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version