RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Bugesera FC ikomeje kwerekana imbaraga nkeya hanze y’ ikibuga cyayo

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Shampiyona y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru ikiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League igeze ku munsi wayo wa 22 aho ikipe ya Bugesera FC yujuje imikino 5 itarabasha gutsindira hanze nyuma yo gutsindwa na Musanze FC ibitego 3-1.

Mu mikino ibiri yabaye ku munsi wa gatanu, ikipe ya Musanze FC yihanije bikomeye Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu I Nyakimana.

Uyu ni umukino wa Gatanu yikurikiranya idatsindira hanze nyamara mu rugo iba yagerageje kwitwara neza aho byibura mu mikino 11 iyi kipe imaze gukinira iwayo uyu mwaka muri shampiyona yatsinzwe umwe wonyine (APR FC iyitsinda 1-0). Bugesera niyo kipe ifite agahigo ko kwitwara nabi hanze nyamara iwayo yitwaye neza muri uyu mwaka wa shampiyona.

Umukino ubanza, Bugesera ku kibuga cyayo yari yanganyije na Musanze 1-1.

Musanze FC yazamutseho umwanya umwe aho yageze kuwa 12 naho Bugesera FC iguma ku mwanya wa 9 n’ amanota 27 a

Mu wundi mukino, ikipe y’ Amagaju yanganyije na Marines FC I Rubavu igitego 1-1 byatumye Marines FC ikomeza inzira yo kutitwara neza aho imaze imikino itatu idatsinda (yatsinzwe umwe, inganya ibiri).

Indi mikino y’ umunsi wa 22 itegerejwe mu mpera z’ iki cyumweru

Kuwa Gatandatu, taliki 07/05/2016

Rayon Sports vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali)
Sunrise FC vs APR FC (Rwamagana)
Gicumbi Fc vs Police FC (Gicumbi)
Etincelles Fc vs SC Kiyovu (Umuganda)
AS Muhanga vs Mukura VS (Stade Muhanga)

Ku cyumweru, taliki 08/05/2016
AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali)

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version