RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

AS Kigali ibyukiye kuri AS Muhanga itarifite Bokota

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

AS Kigali ibashije gutsinda umukino wayo wa mbere muri shampiyona mu mikino irindwi yose yarimaze idatsinda aho yatsinze ikipe ya nyuma ku rutonde AS Muhanga ibitego 2-1.

AS Muhanga yo yatsindwaga undi mukino wa shampiyona y’ ikiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League nyuma yaho yari yatsindiwe na Marines I Muhanga mu cyumweru hagati ibitego 2-0, ikaba yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu wayo Bokota Labama bivugwa ko afitanye ikibazo n’ ikipe ya Muhanga nubwo ubuyobozi bw’ iyi kipe bwabihakanye.

AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yatsindiwe igitego cya mbere na rutahizamu Ernest Sugira ku munota wa 27 cyaje kwishyurwa na Ibrahim Ndikumasabo ku munota wa 70.

AS Kigali yaje kubona ikarita itukura ku mukinnyi wayo Ratif Bishira ubwo yabonaga ikarita ya kabiri y’ umuhondo agasohorwa mu kibuga.

AS Muhanga yaritangiye kwizera byibura gucyura inota rimwe dore ko yakinaga n’ abakinnyi 10, yaje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe na Murengenzi Rodriguez.

Mu yindi mikino, Musanze yatsinze Espoir 2-1 byatsinzwe na Frank Lomami ikindi gitsindwa na Musa Uwamungu, naho igitego cya Espoir igitsindirwa na Janvier Baroribwami. 

Ikipe ya Espoir itozwa na Gatera Alphonse yari yabonye ikarita y’ umutuku yahawe umukinnyi Baroribwami mu gice cya mbere cy’ umukino.

Marines FC yatsindiwe iwayo 2-1 na Kiyovu Sports kuri stade Umuganada i Rubavu aho Haruna Muvunyi yahaye Marines igitego cya mbere mu gice cya mbere cy’ umukino.

Kiyovu yaje mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ibi bitego maze umunya Cameroon Henry Pao na Andre Lomami bayibonera ibitego bibiri mu gice cya kabiri.

Mukura VS yatsinzwe na Sunrise FC 1-0 , Amagaju mu majyepfo atsinda Bugesera 1-0 naho Gicumbi FC itsinda Etincelles igitego kimwe ku busa.

AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu n’ amanota 34 naho AS Muhanga ni iyanyuma n’ amanota 11.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version