RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

APR FC isubiriye Police FC y' umutoza Cassa Mbugo wikomye itangazamakuru

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y’ igisirikare cy’ u Rwanda APR FC yeretse ikipe ya Police y’igihugu ko igifite byinshi byo gukora iyitsinda ibitego 2-1  mu mukino wari ukomeye cyane aho nyuma y’ umukino mu kiganiro n’ itangazamakuru umutoza Cassa yikomye itangazamakuru arishinja ko rishaka ku mwirukanisha.

Ni umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ ikiciro cya mbere mu mupira w’ amaguru Azam Rwanda Premier League aho ikipe ya APR FC itifuza kurekura umwanya wa mbere ifite by’ agateganyo imbere ya mucyeba Rayon Sports yo itakinnye kuko umukino wayo na Etincelles wasubitswe kubera abakinnyi bari mu ikipe y’ igihugu Amavubi y’ abatarengeje imyaka 20.

Umukino watangiye impande zombi zishaka gutsinda aho ku munota wa gatandatu ushyira uwa 7 ku mupira wari utanzwe na Iranzi Jean Claude yaje kuwuhereza Issa Bigirimana awuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Nzarora Marcel maze igitego cya APR FC isanzwe ishobora POLICE kiba kiranyoye.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko APR FC nk’ ikipe yari yabonye igitego ikomeza kwihagararaho nubwo bitayihiriye kuko mu minota ya nyuma y’ igice cya mbere Police FC yari yakomeje guhusha ibitego siko byaje kugenda noneho aho Habyarimana Innocent yaje kuboneza umupira mu rushundura rw’ izamu ryari ririnzwe na Ndori Jean Claude ku munota wa 34 w’umukino arinako igice cya mbere cyarangiye.

 Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga aho mu minota 10 ya mbere yihariwe na POLICE FC aho yagiye ibona amahirwe yo gutsinda ibitego nyamara igasanga ba myugariro ba APR FC bahagaze neza nubwo bakoraga amakosa yo gukinira mu rubuga rwabo aho abafana bakomeje kwibaza ibyo barimo dore ko bakoraga n’ amakosa yo gutakaza imipira hafi y’ izamu ryabo ariko kubwamahirwe Police nayo ikirangaraho.

Imbaraga, ubukaka n’ ishyaka byari mu kibuga, byakomereje no hanze yacyo aho umutoza w’ ungirije wa APR FC Rubona Emmanuel yateranye amagambo n’ umutoza mukuru wa POLICE Cassa Mbungo Andre aho batumvikanaga kubiri kubera mu kibuga.

Cyera kabaye ariko, ku munota wa 87 ushyira uwa 88 Iranzi Jean Claude uteri wavuzweho rumwe na benshi kubera ikosa yakoze ryashoboraga kuba ryamuhesheje umutuku nyamara umusifuzi akaba yabirengeje ingohe, yaje kubonera ikipe ya APR FC igitego cy’intsinzi  doreko yari na kapiteni kuri uwo mukino maze abafana n’ abakunzi ba APR FC bari kuri stade I Nyamirambo bahaguruka ku bwinshi bishimira igitego cyabahaye amanota atatu yatumye bakomeza kuyobora urutonde n’ amanota 40 aho Rayon Sports itakinnye ikurikiye n’ amanota 36 naho POLICE FC yageze ku mwanya wa gatandatu n’ amanota 31.

Abakinnyi babanje mu kibuga  ku mpande zombi:

APR FC: Ndoli Jean Claude , Bayisenge Emery, Rusheshangoga Michel , Rutanga Eric, Mukunzi  Yannick, Iranzi Jean Claude , Issa Bigirimana , Benedata Janvier , Patrick Sibomana, Rwatubyaye Abdul na Fiston N.

POLICE FC: Nzarora Marcel , Twagizimana  Fabrice, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe, Turatsinze Hertier, N.Eric, Usengimana Dany, Mohamed, Habyarimana Innocent, Nshuti Idresbald na Twagirimana Innocent.

CASSA MBUNGO YONGEYE KWIKOMA ITANGAZAMAKURU

Umutoza wa POLICE FC Cassa Mbungo Andre imbere y’ itangazamakuru ubona asa  nkubabaye yavuzeko abona abanyamakuru nk’ abashaka ko yakirukanwa,

“Hano mwese murashaka ko Cassa bamwirukana ”; umutoza wa POLICE FC Cassa Mbungo abwira abanyamakuru.

Ibi Cassa arabivugira kubera ko hari ikiganiro cyaciye kuri Radio imwe ikorera hano mu Rwanda bavuga kuri Police n’ uburyo ihagaze.

 “naho nagenda natoza n’ ahandi yaba hano mu Rwanda no hanze…”; Cassa akomeza avuga.

 Ku ruhande rwa Rubona Emmanuel umutoza wungirije muri APR FC we yishimiye umukino ndetse yibutsa abafana kubahora hafi;

 “Twakinnye neza muri rusange yaba twe ndeste na Police”;  “ndabasaba abafana gukomeza kutuba inyuma badushyigikira”.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju yongeye gustindwa aho Kiyovu Sports yayatsindiye Nyamagabe ibitego 2-0, byatumye Kiyovu izamuka ku mwanya wa 4 n’ amanota 32 naho Amagaju amaze imikino 5 adatsinda amanuka ku mwanya wa 10 n’ amanota 19.

AS Kigali yanganyirije I Rwamagana na Rwamagana City 0-0, bityo AS Kigali iguma ku mwanya wa 5 n’ amanota 32 naho Rwamagana ifata umwanya wa nyuma isimbuye AS Muhanga. Iyi AS Muhanga yabashije gutsindira Musanze FC iwayo I Nyakinama ibitego 2-1 , Espoir FC itsindira Bugesera FC I Rusizi 1-0, Mukura VS ya gatatu itsindira Sunrise iwayo 1-0 naho Marines na Gicumbi FC banganyiriza I Rubavu 1-1.

Amakipe amaze imikino nyinshi adatsinda muri shampiyona 2015/2016  

 1. Rwamagana City FC: Imaze imikino 12 yikurikiranya nta ntsinzi. Yanganyije 3, itsindwa 9.

2. Amagaju FC: Imaze imikino 5 idatsinda yikurikiranya, yanganyije 2 itsindwa 3.

3. AS Kigali: Imaze imikino 5 idatsinda yikurikiranya. Yanganyijemo 2, itsindwa 3.

Umukino wa gombaga guhuza Rayon Sports na Entincelles warasubitswe kuberako Rayon Sports yari ifite abakinnyi bagera kuri batatu mu ikipe y’igihugu y’ abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Uganda 2-1 ejo hashize kuwa gatatndatu .

 

Mukundente J Bernard

Twitter:@jmukundente

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version