RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ingimbi za Uganda zisezereye Amavubi

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y’igihugu ya Uganda yabatarengeje imyaka 20  isereye Amavubi matoya nayo yabatarengeje imyaka myakumyabiri ku giteranyo cy’ ibitego 3-2 mu mikino yombi nyuma yo kuyitsindira I Kampala 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Ni imikino y' amajonjora y' imikino ya CAF U-20 izabera muri Zambia 2017, Umukino ubanza ikipe ya Uganda yari yanganyirije I Kigali  igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura Uganda ibashije gutsindira Amavubi iwayo ibitego 2-1 byatsinzwe n’ umusore umwe Zake Luboyera.

Umukino wabereye kuri Stade yitiriwe Nelson Mandela mu mujyi wa Kampala aho ku munota wa 17 gusa Abeddy Biramahire yafunguraga amazamu abonera u Rwanda igitego cya mbere, ariko Uganda nka ekipe iri iwayo iza kucyishyura gitsinzwe na Zaake Luboyera ku munota wa 20 arinako igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu ku mpande zombi buri kipe ishaka gutsinda, ku munota wa 60  Uganda ibona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na myugariro w' Amavubi Zaake Luboya atsinda icya 2 kuri penaliti arinako umukino warangiye maze Amavubi asezererwa mu irushanwa.

Uganda ikazahura n’ ikipe ya Egypt mu mukino uzakurikira mu gushaka itike y’ igikombe cy’ Africa cy’ abatarengeje imyaka 20 kizakinirwa muri Zambia muri Werurwe 2017.

 

Abakinnyi bitabajwe muri uyu mukino:

Uganda : James Ahebwa, Umar Mukobe, Hussan Musana, Halid Lwaliwa, Geoffrey Wasswa ,Hassan Musana, Daniel Shabena, Emma Olinga, Frank Tumwesigye, Edrisa Lubega, Pius Wanji, Zaake Luboyera

Abasimbura: Eric Kibowa, Julius Poloto, Yasin Mugume, Martin Kizza, Nicolas Kagaba, Shafiq Kajimu, Muhammad Shaban

Rwanda: Jimmy Nzeyurwanda Djihad (Isonga), Ange Mutsinzi (AS Muhanga), Aimable Nsabimana (Marines Fc), Aman Niyonkuru (Bugesera Fc), Arafati Sibomana (Amagaju Fc), Kevin Muhire (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Abeddy Biramahire (Bugesera Fc), Vedaste Niyibizi (Sunrise Fc), Blaise Itangishaka (Marines Fc) na  Savio Nshuti Dominique (Rayon Sports).

Abasimbura: Jean Paul Ahoyikuye (Nyagatare Fc), Patrick Ndikumana (Rwamagana City Fc), Aime Ntirushwa (Interforce fc), Fred Ngabo Mucyo (AS Muhanga), Yamini Salum (SC Kiyovu) and Innocent Nshuti (APR Fc Academy)

Abasifuzi:

Israel Lemayian Mpaima - Hagati, Gilbert Cheruiyot- Ku mpande, Joshua Achila- Ku mpande, Anthony Ogwayo- umusifuzi wa kane

Alfred Rwiza Kishongole- komiseri

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version