RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Senegal igiye guhura n' Amavubi yimenyereza kuzakina n' abaturanyi

  • Yanditswe na   Mukundente J Bernard
  • Print
  • Email
  • @
  • Add new comment
Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa gishuti n’ ikipe y’igihugu ya Senegal, mu mikino ya gishuti mpuzamahanga ya Fifa umukino uteganyijwe kuba taliki ya 28 Gicurasi 2016.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Ferwafa, uyu mukino uzabera inaha mu Rwanda kuri stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura ikipe y’igihugu ya Mozambique bazakina taliki ya 4 Kamena 2016, bari kumwe mu itsinda rya H mugushakisha itike y’ igikombe cya Afrika cya 2017 (AFCON2017 ) kizabera muri Gabon naho Senegal yitegura Uburundi.

U Rwanda ni u rwakabiri mw’itsinda H aho rufite amanota 6 aho rusabwa gutsinda imikino ibiri rusigaje aho uwanyuma bazakina na Ghana mu kwezi kwa cyenda mu mukino wa bereye I Kigali ikipe ya Ghana yatsinze Amavubi igitego kimwe kubusa.

Aganira n’ urubuga rwa Ferwafa, umutoza mukuru w’ Amavubi Jonathan McKinstry yagize ati “Turishimye cyane kuba dufitanye umukino wa gicuti  na Senegal, bizadufasha gukomeza kwitegura neza ikipe ya Mozambique kumpande zose”; Umutoza w’ Amavubi McKinstry.

“Senegal iri ku mwanya wa 4 muri Afrika  ku rutonde ngaruka kwezi rwa Fifa, ikazazana abakinnyi bayo bafite impano bikazadufasha kureba aho duhagaze….” McKinstry akomeza.

Mu mukino wabanje ikipe yu Rwanda yatsinze  iya Mozambique iwabo igitego kimwe ku busa I Maputo, naho ikipe ya Senegal izwi ku zina rya kabyiniriro rya “Teranga Lions” tugenekereje mu Kinyarwanda ni Intare zo muri Taranga izaba iri I Kigali kuva taliki ya 22 Gicurasi kugeza taliki ya 1 Kamena 2016.

Iri ni ihitamo ryiza ku ikipe ya Senegal kuko nabo bazaba bari kwitegura umukino bafitanye nu Burundi mu mikino yo gushaka itike y’ igikombe cya Afrika 2017 aho bari mu itsinda rimwe rya K, umukino bazakina nabo taliki ya 4 Kamena bityo amavubi akazabafasha kureba uko bazatsinda Intambamurugamba bamenyereye n’ ikirere cyo muri aka karere.

Senegal isa niyamaze gukatisha itike niyo iyoboye itsinda rya K  n’ amanota 12 aho irusha ikipe y’UBurundi amanota 6.

Senegal ituruka muri Africa y’ iburengerazuba, byanze bikunze I Kigali izahava yamaze kumenyera ikirere ku buryo bitazayigora kumenyera umujyi wa Bujumbura.

 

Mukundente J Bernard

Twitter:@jmukundente

Iheruka gukosorwa

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version